Search

Intore Masamba yasoreje urugendo rw’ibitaramo byo kwibohora mu Buholandi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuwa Gatandatu taliki ya 21 Nyakanga 2018, nibwo umuhanzi Intore Msamba yakoze igitaramo cyanyuma mu bitaramo yari amaze igihe akorera ku mugabane w’Uburayi ku nsanganyamatsiko yo kwibohora ku Rwanda.

Uru rugendo rw’ibitaramo byo kwibohora uyu kuhanzi umenyerewe kuririmba indirimbo gakondo yari amaze akorera mu bihugu bitandukanye by’i Bulayi, yarusoreje mu gihugu cy’Ubuholandi aho yari yifatanyije n’abandi banyaRwanda batandukanye baba muri iki gihugu.

Masamaba yari amaze ibyumweru2 ku mugabane w’Ubulayi,aho yagiye akorera ibitaramo bitandukanye bigaruka ku kwibohora ku Rwanda ku nshuro ya 24. Igitaramo cyabimburiye ibindi cyabaye kuwa 13Nyakanga 2018, mu Bufaransa mu murwa mukuru i Paris.

Iki gitaramo cyaherukiye ibindi byose, cyabere mu Buholandi ahitwa Den Haag, iki cyagaragayemo umuririmbyi Diana Teta umwe mu bahoze baririmba mu itsinda Gakondo Group atarajya gutura mu Burayi.

Biteganyijwe ko Masamba azagera i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2018, aho azahita atangira imyiteguro y’igitaramo gitaramo yise ‘Inkera y’Inkotanyi’ kizabera muri JJ Club ku itariki ya 26 Nyakanga 2018.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bitabiriye ku bwinshi

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.