Search

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko niwe Nyampinga w’u Rwanda 2018

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko umukobwa ureshya na 1.70 cm, w’ibiro 57 niwe utorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Iradukunda Liliane yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018

Mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Centre, ku isaha ya saa tanu n’iminota 30 nibwo Sonia Rolland wari uyoboye akanama nkemurampaka yatangaje ko umukobwa witwa Iradukunda Liliane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2018, uyu mukobwa wari wambaye numero 7 yatunguranye cyane kuko atahabwaga amahirwe nabari muri salle.

Liliane yinjiye muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba,Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye yagenewe na RwandAir, Sebamed n’abandi.

Iradukunda Liliane n’ibisonga bye,Irebe Natacha Ursule na Umunyana Shanitah

Igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2018 yabaye Irebe Natacha Ursule naho igisonga cya mbere ni Umunyana Shanitah. uyu mukobwa yamenyekanye cyane kuko yari ashyigikiwe n’umuvugabutumwa Rugagi.

Abandi bakobwa batsindiye amakamba ni ::

Miss Photogenic ni Iradukunda Liliane

Miss (congeniality) wabanye neza n’ abandi ni Uwase Ndahiro Liliane

Miss Popularity ni Umutoniwase Anastasie

Miss Heritage ni Dushimimana Lydia

Mu byashingiweho batoranya Nyampinga, ngo harebwe uburanga(amanota 30%), ubuhanga bwe(amanota 40%) ndetse n’uko yiyerekanye (amanota 30%) byose bikagira igiteranyo cy’amanota ijana. Nyampinga kandi aba ahiga abandi mu bumenyi no kumenya gusubiza ibibazo abazwa, iyi ngingo niyo ihabwa agaciro cyane kurusha izindi.

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2018 ni Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Teddy Kaberuka, Isheja Sandrine, Rwabigwi Gilbert ndetse na Sonia Rolland  wabaye Nyampinga w’u Bufaransa 2000.

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *