Search

Irene Uwoya ‘Oprah’ yagaragaje ko yazonzwe n’urupfu rw’umunyamideli wari inshuti ye kurusha urwa Katauti bashyingiranywe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Irene Uwoya uzwi cyane nka ‘Oprah’ yatangaje uburyo urupfu rw’umunyamideli Masogange rwamuzonze kugera nubwo bimutse mu nzu babagamo n’umugabo we wa kabiri Dogo Janja, kugirango ahunge umuzimu w’iyi nshuti ye avugako wajyaga umutera.

Oprah ngo yazonzwe n’urupfu rw’umunyamideli Masogange kurusha urw’umugabo we Katatuti.

Agnes Gerald Masogange yari umwe mu Banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse akaba yarifashishwaga mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.

Uyu mukobwa yapfuye ku itariki ya 20 Mata 2018 azize urupfu rutunguranye, umurambo we ukaba warashyinguwe mu cyaro cy’ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya ari naho yavukaga.

Oprah wari inshuti cyane na Masogange yatangaje uburyo urupfu rwe rwamuzonze kuburyo n’iyo yicaye mu rugo ngo amubona atambuka.

Guterwa n’uyu muzimu wa Masogange byatumye Oprah n’umugabo we Dogo Janja bafata umwanzuro wo kwimuka bakava mu nzu bari batuyemo, bajya gukodesha indi ihenze cyane bishyura amadorali 800 ku kwezi.

Ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, Oprah n’umugabo we batumiye inshuti n’abanyamasengesho kugirango basengere iyi nzu nshya bari bimukiyemo.

Uburyo urupfu rwa Agnes Gerald ‘Masogange’ rwazonze Irene Uwoya siko byagenze kuri nyakwigendera Ndikumana Katauti bari barashyingiranywe mu birori byari agatangaza ndetse baza no kubyarana umwana umwe.

Oprah yavuze kenshi ko atazibagirwa Masogange nyamara kuri Katauti yaricecekeye ari nacyo benshi bahereyeho bavuga ko urupfu rw’uyu mukinnyi wahoze ari umugabo we ntacyo rwamuhungabanyijeho.

Oprah n’imfura ye yabyaranye na nyakwigendera Ndikumana Katauti.

Nk’abandi bayisilamu bose nawe ari mugisibo.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *