Irimbi ryashyingurwagamo abantu ryaridutse amasanduku arenga 200 agwa munyanja aburirwa irengero

Irimbi rya Camogli ryubatswe mu myaka isaga 100 ishize, riherereye ahantu ku rutare ruri ku nkengero z’inyanja ryaridutse kubera isuri. Francesco Olivari, Meya wa Camogli, yavuze ko uko kuriduka kw’iryo rimbi ari ikiza umuntu atashobora gutekereza “unimaginable catastrophe”.

Mu kugereranya, bavuga ko isanduku zishyinguwemo abantu zigera kuri 200 zishobora kuba ari zo zaguye mu mazi, izigera ku 10 gusa ni zo zashoboye guhita ziboneka, nk’uko byatangajwe na Giacomo Giampedrone, uhagarariye abashinzwe iby’ibiza (civil protection) muri ako gace.

Irimbi rya Camogli ryubatswe mu myaka isaga 100 ishize, riherereye ahantu ku rutare ruri ku nkengero z’inyanja ryaridutse kubera isuri.

Yongeyeho ko izindi sanduku zaguye mu mazi kuboneka kwazo bizaterwa n’uko inyanja imeze mu minsi iri imbere.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ngo harimo hakorwa imirimo yo gutunganya iryo rimbi, kuko babonaga hari ahantu horoshye ku nkombe y’iyo Nyanja, ariko imirimo yo gutunganya aho hantu yahise ihagarara byihuse nyuma y’uko abakozi babonye ko hari aho urutare rurimo kwiyasa.

Meya Olivari aganira na CNN, yagize ati “Hari ibikorwa twarimo dukora byo kwita ku gace gato ko kuri urwo rutare, kandi ni ahantu hegeranye n’aho haridutse uyu munsi, hagaragaraga ibimenyetso byo kwiyasa ku rutare. Dufata umwanzuro wo gufunga irimbi”.

Olivari yavuze kandi ko nyuma yo kubona ibyo bibaye, bahise bahamagara abashinzwe ibijyanye n’ibiza baherereye mu gace kitwa Liguria kugira ngo baze barebe uko ibintu bimeze, ubu ngo abashinzwe kwiga imiterere y’ubutaka, urutare n’ibindi (geologists) barimo gukoresha indege zitagira abapilote kugira ngo bashobore kumenya neza ibyangiritse, ndetse no kureba niba uko kuriduka kugikomeje.

Olivari yagize ati “Uku kuriduka kwabaye none, biragoye cyane ko abantu bashobora guteganya ko kwabaho, kandi kano gace gakunda kubamo ibibazo byo kuriduka, kuko haroroshye cyane”.

Giampedrone yavuze ko ku wa Mbere w’iki cyumweru abayobozi b’agace ka Genoa bakomemye inkengero z’iyo Nyanja kugira ngo isanduku zikomeze zirerembe hejuru y’amazi.

Ku wa Kabiri nyuma yo gupima ako gace kabayemo ikibazo cyo kuriduka, abayobozi bavuze ko bazakomeza gushakisha isanduku zaguye mu mazi ndetse n’imibiri yari ishyinguwe muri iryo rimbi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE