Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) ritegereje umwanzuro wa FIVB yahagaritse u Rwanda by’agateganyo nyuma y’uko rukinishije abakinnyi bane bakomoka muri Brésil.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ivuga ko itegereje umwanzuro bazafatirwa n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIVB) nyuma yo guhagarika u Rwanda by’agateganyo kubera amakosa rwakoze mu muri shampiyoma nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda.

Hagati y’itariki ya 10 na 20 Nzeri 2021 mu Rwanda habereye Shampiyoma Nyafurika ya Volleyball y’abagore, nyuma u Rwanda rwaje guhagarikwa mu irushanwa nyuma yo gusanga mu bakinnyi bakinishijwe harimo bane bavugaga ko badafite ibyangombwa byuzuye.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) ritegereje umwanzuro wa FIVB yahagaritse u Rwanda by’agateganyo nyuma y’uko rukinishije abakinnyi bane bakomoka muri Brésil.

Abo bakinnyi ni; Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil aho byagaragaye ko bakiniye u Rwanda hari n’ibindi bihugu bakiniye.

Ibi byatumye FIVB ihagarika u Rwanda by’agateganyo, itegeka ko irushanwa rikomeza u Rwanda rutarimo ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo kuko ari bo bashinjwaga ayo makosa.

Nyuma y’aya makosa, byaje gutuma visi perezida wa kabiri wa FRVB, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], afungwa ndetse aza gukatirwa imyaka 2.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, visi perezida wa mbere wa FRVB, Nsabimana Eric ejo yavuze ko bategereje umwanzuro wa FIVB bakamenya niba bababarirwa cyangwa bahanwa, ni icyemezo biteze ko kizaza vuba.

Ati “Dutegereje ko komite ibishinzwe ifata icyemezo ikatubwira niba dushobora gukomeza mu marushanwa nk’ibisanzwe cyangwa se niba baduhana, tukamenya icyemezo gitanzwe kuko bari baduhagaritse by’agateganyo. Bagomba kudusubiza vuba aha.”

Agaruka kuri Jado Castar, yavuze ko batarafata umwanzuro wo kumenya niba bazamusimbuza cyangwa bazakomezanya, byose bizaterwa n’umwanzuro wa FIVB.

Ati “Byose murabizi ntabwo ari ibanga, ntabwo navuga ngo kuzamusimbura cyangwa kuzamutegereza, na byo tubirimo kuko ikibazo hari aho bitararangira, ariko hari andi makuru dutegereje, hari ibindi byemezo dutegereje muri FIVB, murabizi ko guhagarikwa byari agateganyo, turacyategereje n’andi makuru navuga ngo twabajijeho ibisobanuro byacu n’icyabiteye.”

Ubusanzwe amategeko ya FIVB ateganya ko mu gihe iguhugu gikinishije abakinnyi batujuje ibisabwa mu marushanwa bahanishwa gusezererwa mu irushanwa ndetse igahagarikwa imyaka 2.

Hagati y’itariki ya 10 na 20 Nzeri 2021 mu Rwanda habereye Shampiyoma Nyafurika ya Volleyball y’abagore, nyuma u Rwanda rwaje guhagarikwa mu irushanwa

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO