Isimbi Noeline witabiriye Miss Rwanda,avuga ko kuba akoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by’umubiri bigomba kumugaburira

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Isimbi Yvonne Noeline wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, avuga ko kuba yakoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by’umubiri w’umuntu.

Muri Werurwe 2019, uyu mukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Isimbi Yvonne Noeline wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019,

Yongeye kugaruka mu mitwe y’abantu mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasohoraga amashusho asa nurimo akinisha igitsina cye akoresheje ibikoresho byabugenewe, abantu batangira kuvuga ko yinjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni byeruye.

Uyu mukobwa akaba yarafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha(subscribe) ukishyura amadorali 12.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Isimbi Noeline yavuze ko akina izi filime z’urukozasoni ariko mu buryo bworoheje.

Ati”Sinavuga ko nkina purono(filime z’urukozasoni) mu buryo bweruye ariko ni rwo rwego nabishyiramo, ni nka purono yoroshye, nkoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nsa nk’urimo gukina purono, ni ibintu nk’ibyo.”

Akomeza avuga ko nta kibazo na kimwe abona kuba yaba akoresha umubiri we ashaka amafaranga kuko igitsina ni kimwe mu bigize umubiri w’umuntu.

Ati”None se ni inde utazi igitsina? Buri wese aragifite, buri wese aracyizi, ntabwo rero njyewe wambwira ngo igitsina ibiki n’ibiki ntabwo nabyumva. Igitsina ntabwo kiri ku mubiri wacu? Ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he?”

“Niba amaboko uyakoresha ukaba umunyamabanga w’umuntu izo ntoki utazifite nakugira umunyamabanga wanjye gute? Igitsina se ntikiri ku mubiri wacu? Niba kikwinjiriza ni ubucuruzi nk’ibindi, kiranyinjriiza, abakinnyi ba purono batsindira n’ibihembo n’abakinnyi nk’abandi.”

Avuga ko nta pfunwe na rimwe ashobora kugira kuko n’abiyandikisha bajya kuyareba nta soni bagira cyangwa ngo bibatere ipfunwe.

Ati”Ntabwo rero uzambwira ngo nzagira isoni cyangwa ipfunwe niba umuntu agiye kwiyandikisha(subscribe) ngo andebere igitsina, kuko se ujya kukireba niba uba wumva bidakwiye?”

Uyu mukobwa  yafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha(subscribe) ukishyura amadorali 12.

Ahamya ko ntangaruka bizamugiraho kuko adateganya gushaka umugabo ndetse n’abana azabyara ngo nibakura bakabibona nabo bashobora kuzakora ibyo we atabasha kwiyumvisha.

Isimbi Noeline wari mu bakobwa biyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, amaze umwaka urenga akora uyu mwuga aho kwiyandikisha ngo urebe amashusho ye bigusaba kwishyura amafaranga ari hagati ya y’ibihumbi 12 na 15 ku kwezi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO