Search

Isomo guma guma insigiye nuko umuziki wacu ukiri hasi, abahanzi baba bameze nk’abanyeshuri bakopera-Khalfan

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Khalfan umwe mu baraperi b’Abanyarwanda bari mu bihe byiza ndetse akaba no mu bahanzi bariguhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8. Ubwo iri rushanwa riri kugana ku musozo uyu musore yatangaje isomo yakuyemo ndetse anashinja abahanzi bahatanye kugira uruhare mu gutuma muzika Nyarwanda isubira inyuma.

Khalfan avuga ko Guma Guma yamweretse ko umuziki wo mu Rwanda ukiri hasi.

Khalfan ubusanzwe witwa Nizeyimana Odo ni ku nshuro ya mbere yitabira irushanwa rya PGGSS, mu gihe habura umunsi umwe ngo hamenyekane umuhanzi uzaryegukana yanenze bagenzi be bahatanye bagura abafana avuga ko aribo bari inyuma yo kuba umuziki udatera imbere.

Uyu muraperi avuga ko iri rushanwa ryamweretse ko umuziki Nyarwanda ukiri hasi kandi biterwa n’abahanzi, umuziki ngo bawugize nk’amakipe y’umupira agenda yikoreye abafana. Agereranya abahanzi bagura abafana n’abanyeshuri bakopera.

Yagize ati “Isomo iyi guma guma insigiye yanyeretse ko umuziki wacu ukiri hasi, birababaje kubona umuhanzi ajya kwishyura umufana, akamwinginga ngo mbabarira umfane! Bimeze nk’umunyeshuri ukopera. Nimba koko dushaka kwerekana ko umuziki wacu uri ku rundi rwego, ngwino uririmbe bakubone, nubikora neza bagufane. Uyu muziki tureke kuwugira nk’amashyaka cyangwa nk’amakipe.”

Yibukije bagenzi be ko abafana bagurwa ari bo baba aba mbere mu gukwena umuhanzi wabaguraga igihe yasubiye inyuma.

Khalfan atangaje ibi mu gihe mugenzi we Tom Close ufatwa nk’icyitegererezo kuri benshi muri muzika akaba ari nawe wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, aherutse kugira inama abahanzi yo kugura abafana mu gihe ntategeko ribibuza muri iri rushanwa.

Uzegukana iri rushanwa ry’uyu mwaka azamenyekana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanaga 2018 mu gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habere Expo.

Khalfan imbere y’abakunzi be mu gitaramo cy’iri rushanwa i Musanze.

Mu gitaramo cya PGGSS i Huye.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.