Search

Israel Mbonyi na Aline Gahongayire bagaragaje uko bafata Apotre Gitwaza, babwirwako bari mubuyobe bukabije

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Muri iyi minsi inkuru irikugarukwaho n’abantu benshi, ni amagambo yatangajwe n’umukozi w’Imana, umuvugabutumwa Apotre Gitwaza uyobora amatorero ya Zion Temple, uyu mugabo yari hangagaje avuga ko ntamuvugabutumwa cyanwa umuhanuzi umurenze ndetse ntanuzabaho yaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Apotre Gitwaza amagambo yatangaje abenshi bayafashe nk kwishyira hejuru

Aho Apotre Gitwaza yagize ati ““Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.””

Aya ni amagambo Gitwaza yavuze ku itariki 30 Kanama 2018ubwo yari imbere y’imbaga y’abakristu asanzwe abereye umuyobozi.

Abumvise aya mgambo yatangajwe na Gitwaza abenshi bayafashe nko kwiyemera, kwikuza cyane ndetse akishyira hejuru akarengera, ibi byatumye kumbuga nkoranyambaga hatangira inkundura y’abamwigana buri wese muburyo yifuza agasubiramo aya magambo mucyo bise #GitwazaChallenge

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire na Israel Mbonyi, aba ni bamwe mubagize icyo batangaza kuri Apotre Gitwaza, gusa mubakunzi babo harimo abatabyakiriye neza bavugako aba bahanzi batagakwiye gushyigikira Gitwaza kuko yishyize hejuru cyane.

Kuwa 26 Nzeri, Aline Gahongayire yashyize ifoto ya Gitwaza ku rukuta rwe rwa Facebook maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Ndagukunda Papa, ndakubaha, habwa umugisha…Papa w’umunyamugisha ndagukunda, kukugira ni umugisha, uri umuntu w’Imana wahawe umugisha.”

Kuba Aline Ashyigikiye Gitwaza hari benshi badahuza nawe bakavuga ko nawe ari mubuyobe

Aline Gahongayire yabaye nk’urwana intambara y’amagambo ku rukuta rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abasaga ibihumbi 30 aho benshi bamubwiraga ko yayobye kubera ko agishyigikiye Gitwaza agakomeza kumwita umuhanuzi w’ukuri, hari n’abamubwiye ko na we ari umwe na Gitwaza mu myifatire.

Abenshi mu bavuze ku byo gahongayire yatangaje bavugaga ibinenga Gitwaza ariko na we agakomeza gusubiramo ubutumwa bwe akanahamya ko Gitwaza ari se.

Ati: “Izi comments zose ziranyereka uburyo papa ari umunyembaraga, papa nzagukunda iteka,….Abantu kuvuga ibibi biba kubandi biratworohera. Ese twe turi ba shyashya??? Nta muntu w’umutagatifu ubaho, ariko ntibyambuza kumukunda ndamukunda kandi nzahora mukunda, nzanamwubaha iteka….Mubyeyi wanjye nzagukunda, nkubahe iteka, Warakoze kumvira IMANA.”

Israel Mbonyi na we ufite benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo azwi mu kuramya Imana, yafashe ifoto ya Gitwaza ayishyira kuri Instagram maze ayiherekeresha amagambo agira ati: “Uri Umugisha ku Itorero ry’Imana muri iki gihe. NDAGUKUNDA @apostlegitwaza”

U

Ubutumwa umuhanzi Israel Mbonyi yanyujije kurukuta rwe rwa instagram

Ubu butumwa na bwo bwavuzweho byinshi aho benshi bagaragazaga ko Gitwaza ari umuhanuzi w’ibinyoma kandi ko yishyira hejuru. Gusa Mbonyi ntibyamubujije gukomeza guhamya ko Gitwaza ari umugisha ku itorero ry’Imana.

Muri rusange nubwo bamwe bavuga ko Gitwaza ari umunyabinyoma wigereranya, akanishyira hejuru, akishongora, abamuzi neza bahamya badashidikinya ko ari umukozi w’Imana watoranyirijwe kwamamaza inkuru nziza ya Yesu mu gihe nk’iki.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.