Search

Itegeko rikarishye ribuza abagore n’abakobwa bambara impenure mugihugu cy’I Burundi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umushinga w’Itegeko rigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Burundi, wemejwe Sena y’icyo gihugu ku wa 18 Kanama 2016, hashimangirwa ko imyambaro irarura abantu ishobora kugira uruhare mu gutiza umurindi ihohoterwa ku muntu uyambaye.

Benshi batangiye gushyira mu majwi ko hari abari gutabwa muri yombi na polisi yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ritarashyirwaho umukono.

amajipo

Umwe mu bamotari mu Burundi yabwiye Jeune Afrique ati ‘‘Abakobwa batandatu baheruka gutabwa muri yombi kuri Lacoste Beach, (umucanga uherereye mu majyepfo ya Bujumbura) bazira kwambara udupantaro tubafashe cyane n’utujipo tugufi.”

Mu gutebya kwinshi, yakomeje agira ati ‘‘Twe abamotari tugiye kuba turuhutse abapolisi. Bazatugarukaho bamaze kwaka amafaranga 2000 abo bakobwa [Ni inoti abashoferi bakunda guha abapolisi ngo babibohoreho].’’

Abandi batanze ubuhamya kandi bavuze ko hari abantu batandukanye batawe muri yombi, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko igipolisi cyoherezwa mu bikorwa nk’imyigaragambyo ari cyo kiri gufata bene abo bantu.

Gusa guverinoma y’u Burundi ivuga ko nta ngingo ivuga by’umwihariko ku mapantalo afashe abakobwa cyangwa utujipo tugufi, ahubwo ni imyambaro igayitse yambika abantu ubusa.

Minisitiri w’Ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’uburinganire, Martin Nivyabandi ari na we washyikirije Inteko Ishinga Amategeko uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko ababivuga ari abashaka kwangiza gahunda z’iyi minisiteri, mu butumwa yanyujije kuri Facebook ku Cyumweru tariki 21 Kanama.

Ati “Nyuma y’itorwa ry’umushinga w’itegeko ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina (VSBG, violences sexuelles basées sur le genre), amakuru atari yo ahanini agamije inabi, ashaka guca intege uwo mushinga. Nta ngingo n’imwe ivuga ku majipo magufi n’amapantaro abafashe, ahubwo ni imyambaro ishobora kubangamira abandi.”

Pamela Mubeza uyobora umuryango w’abakobwa babyaye ariko batabana n’abagabo, (Single mother association asbl, SMO), we yibajije umuntu uzagenzura iyo myambaro n’icyo azagenderaho.

Ati ‘‘Birababaje kuba buri munsi batora amategeko atanga amabwiriza ku mubiri w’abagore. Ahubwo bakwiye kwigisha abagabo kububaha aho gukomeza no kubangamira uburenganzira buke bari bifitiye.’’

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.