Search

Itsinda The same bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise “Yumvirize” Yirebe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Itsinda rigizwe n’abasore babiri Jay Fary na Jay Love nyuma y’ighe gito bashyize hanze Audio y’indirimbo yabo ikomeje gukundwa nabatari bake, bahise bashyira hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho kugira barusheho kugaragariza bakunzi babo neza ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Ubusanzwe iritsinda risanzwe rikorera umuziki wabo mu mujyi wa Rubavu ndetse kugeza ubu bakaba bafite gahunda yo guharanira uburyo umuziki ukorerwa mu ntara nawo watera imbere dore ko abenshi mu bahanzi bo mu ntara bakunze kujya gukorera mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka uko bamenyekana.

Iri tsinda rya The same ni rimwe mu matsinda yakunze kugenda agaragara mu bitaramo bitandukanye bya hano mu Rwanda bagerageza kuririmbira abakunzi babo zimwe mu ndirimbo bamaze gushyira ahagaragara kuva batangira gukora ibikorwa bya muzika.

Iri tsinda rimaze igihe rikora ibikorwa bya muzika akaba ari nayo mpamvu aba basore bombi babona ko igihe kigeze ngo abahanzi bakorera muzika  yabo mu ntara  kimwe nabo, bahabwe amahirwe nk’abandi bahanzi bari mu gihugu.

Iri tsinda ryagiye riza ku rutonde rw’abahanzi batorwamo icumi bahatanira rimwe mu marushanwa rikomeye hano mu gihugu Primus Guma Guma Super Star, gusa ntibagire amahirwe yo kuza muri abo icumi mu buryo nabo batiyumvisha.

imwe mu mafoto ya Video y’iyi ndirimbo

Umwe mu basore bagize iri tsinda ,  Jay Love yagize ati ” ikintu cyakorwa ni uko havaho imyumvire yokumvako ukorera mu ntara utabona amahirwe nkayabandi,  Ikindi turimo gukora cyane kugira ngo dukomeze kugera ku ntego zacu, gusa hari ibintu bikeneye guhinduka mu bategura amarushanwa hano mu gihugu.”

Rimwe na rimwe bamwe mu bahanzi batangiye bakorera muzika yabo  mu ntara bagera ho  bakimukira mu mujyi wa Kigali ho bamwe bavuga ko ari bwo babasha kugera ku ntumbero zabo  babafite muri muzika.

Iyi ndirimbo nshya “Yumvirize”, ya The Same Audio yayo  yakozwe na  junior milt-system naho amashusho (video) ikorwa na spark G nyuma yo kugaragara kwayo bakaba bakomeje kwizera abakunzi babo ko ibikorwa byo gukora izindi ndirimbo zitanduka bitazigera bihungabana.

Reba hano Indirimbo ” Yumvirize” ya The Same

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.