Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwakoze impinduka mu bashumba bayoboye indembo aho Rev.Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’amajyepfo yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero mu gihe Rev.Kalisa Emmanuel wayoboraga ururembo rw’umujyi wa Kigali yashyizwe mu ntara y’amajyepfo naho Rev.Callixste Emmanuel wari umushumba wungirije mururembo rw’iburasirazuba yagizwe umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali.

Nkuko bigaragara mw’itangazo ryasinyweho na Rev.Karuranga Ephraim umuvugizi w’itorero rya ADEPR yavuzeko ashingiye ku byemezo by’inama ya Bureaux nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 12 Ukuboza 2018 igakora ihinduranya ry’abashumba ,umuvugizi wa ADEPR yamenyekanishijeko impinduka mu bashumba ryakozwe muri ubu buryo bukurikira :

1.Rev.Kalisa Emmanuel wayoboraga ururembo rw’umujyi wa Kigali yashyizwe mu ntara y’amajyepfo .

2.Rev.Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’amajyepfo yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero mu karere ka Gasabo.

3.Rev.Callixste Emmanuel wari umushumba wungirije mururembo rw’iburasirazuba yagizwe umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali

4.Rev.Ndikubwimana Godfrey wari umushumba w’itorero ry’akarere ka Muhanga yagizwe umushumba wungirije mu ntara y’iburasirazuba

5.Rev.Rutayisire Emmanuel wari umushumba wa Paruwasi ya Runda muri Kamonyi yagizwe umushumba w’itorero ry’akarere ka Muhanga.

Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :
ShareWhatsAppFacebookTwitterGoogle+
Rev.Sebadende Emmanuel wari warabaye nk’ishyiga ry’inyuma muri ADEPR yahananuwe mu ntera-Menya izindi mpinduka zabaye

Yanditswe na Ubwanditsi
19 December 2018 saa 07:07’

Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwakoze impinduka mu bashumba bayoboye indembo aho Rev.Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’amajyepfo yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero mu gihe Rev.Kalisa Emmanuel wayoboraga ururembo rw’umujyi wa Kigali yashyizwe mu ntara y’amajyepfo naho Rev.Callixste Emmanuel wari umushumba wungirije mururembo rw’iburasirazuba yagizwe umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali.

Nkuko bigaragara mw’itangazo ryasinyweho na Rev.Karuranga Ephraim umuvugizi w’itorero rya ADEPR yavuzeko ashingiye ku byemezo by’inama ya Bureaux nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 12 Ukuboza 2018 igakora ihinduranya ry’abashumba ,umuvugizi wa ADEPR yamenyekanishijeko impinduka mu bashumba ryakozwe muri ubu buryo bukurikira :

1.Rev.Kalisa Emmanuel wayoboraga ururembo rw’umujyi wa Kigali yashyizwe mu ntara y’amajyepfo .

2.Rev.Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’amajyepfo yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero mu karere ka Gasabo.

3.Rev.Callixste Emmanuel wari umushumba wungirije mururembo rw’iburasirazuba yagizwe umushumba w’ururembo rw’umujyi wa Kigali

4.Rev.Ndikubwimana Godfrey wari umushumba w’itorero ry’akarere ka Muhanga yagizwe umushumba wungirije mu ntara y’iburasirazuba

5.Rev.Rutayisire Emmanuel wari umushumba wa Paruwasi ya Runda muri Kamonyi yagizwe umushumba w’itorero ry’akarere ka Muhanga.

Rev.Karuranga Ephraim umuvugizi wa ADEPR mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ku murongo wa Telephone yavuzeko aya makuru ari ay’ukuri izi mpinduka zabaye .

Rev.Karuranga Ephraim umuvugizi wa ADEPR

Ati :"Kimwe nkuko bisanzwe iyo ubuyobozi bwicaye kubwo inyungu zo kureberera umurimo w’Imana bushobora gukora impinduka ari nabyo byakozwe kuri aba bashumba bamwe bahinduriwe imyaka naho bakoraga .

Rev.Sebadende Emmanuel wari umushumba w’ururembo mu ntara y’amajyepfo wakunze kugaragarwaho cyane n’amakosa menshi mu kazi ariko agakomeza kugoragozwa no kwihanganirwa ,ubu noneho ingoma zahinduye imirishyo kuko yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero mw’itorero ry’akarere ADEPR Gasabo.

Rev.Sebandende wabaye umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru akahakurwa nyuma y’amakosa yagiye amugaragaraho nko gutanga inka za baringa n’andi menshi agendanye n’akazi maze akagirwa umushumba w’ururembo rw’iburengerazuba aho yavuye nta nkuru yo kubara nyuma y’amakosa menshi arimo nk’umushunga w’inyubako yatangije muri uru rurembo agafata inguzanyo y’amafaranga Miliyoni magana abiri na mirongo itanu(250Million) atabimenyesheje ubuyobozi bukuru bwa ADEPR .

Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’Amajepfo yakuwe kuri uwo mwanya agirwa umukuru w’itorero

Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR hari hashize amezi atageze kuri atatu bufashe umwanzuro wo kuvana Rev.Sebadende Emmanuel mu ntara y’Iburasirazuba imugira umushumba w’intara y’amajyepfo aho avuye agirwa umukuru w’itorero muri imwe mu ma Paruwasi itahize itangazwa agize itorero ry’akarere ka Gasabo.

Iri ni itangazo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)