Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yemeje impinduka nshya bashyize mu isengesho rya “Dawe uri mu ijuru”, Imana nisingizwe mu ijuru (Gloria) ndetse n’andi mavugurura yakozwe mu gitabo cya Misa.

Abemera Imana basengera mu matorero atandukanye ya gikristu, bemera ko isengesho rya ‘Dawe uri mu ijuru’ ariryo Yesu/Yezu yigishije intumwa ze ngo abe ariko bazajya basenga.

Kuri ubu iri sengesho ryamaze guhindurwamo amagambo amwe n’amwe n’ubuyobozi bw’i Roma bukuriwe na Papa Francis.

Mu nama y’Inteko Rusange y’Abepisikopi bo mu Butaliyani yabaye kuwa 22 Gicurasi 2019 nibwo byatangajwe ko Papa Francis yemeje amavugurura n’impinduka byakozwe kuri iri sengesho.

Mu isengesho rya Dawe uri mu Ijuru mu rurimi rw’Icyongereza hari aho bavuga ngo “Lead us not into temptation” ‘Ntutuyobore mu bitwoshya’ bizahinduka hajyemo “do not let us fall into temptation” bivuze ngo ‘Ntureke tujya mu moshya’ kuko bigaragaza ko usenga aba yifuza ko Imana imurinda kuba yagwa mu moshya.

Papa Francis ubwo yasobanuraga izi mpinduka yavuze ko kuvuga ngo ‘Ntutuyobore mu bitwoshya’ bishatse kuvuga ko Imana ishobora gushuka umuntu agakora icyaha.

Irindi ryahinduwe ni Gloria “Imana nisingizwe mu Ijuru” izahinduka nayo havemo ‘Mu Isi abitonda bahorane amahoro’ bihinduke ‘No mu Isi abantu Imana ikunda bahorane amahoro’

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)