Search

Jason Derulo yashyize hanze indirimbo izakoreshwa mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya (YUMVE) 

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi  Jason Joel Desrouleaus wamamaye mu muziki nka Jason Derulo ni we watoranyijwe kuzaririmba mu birori bitangiza igikombe cy’Isi (FIFA world cup 2018) kizabera mu Burusiya, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yiswe ‘Colors’ izaranga iyi mikino.

Jason Derulo niwe wahawe akazi ko gukora indirimbo izakoreshwa mu gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka.

Iyi ndirimbo yitwa “Colors” yaririmbwe ku bufatanye na Coca Cola, umuterankunga mukuru wa FIFA. Tariki ya 08 Werurwe, 2018 ni bwo Jason Derulo yayishyize ku rubuga rwa Youtube, ubu ikaba imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni, gusa amashusho yayo yo ntarajya hanze.

Jason Derulo yatangarije Daily Mail ko azaririmba indirimbo y’igikombe cy’isi 2018 mu magambo ye, ati “Nagiriwe ikizere cyo kuririmba indirimbo y’igikombe cy’isi izafasha buri gihugu kwishima izaba yitwa colors bishatse kuvuga amabara atandukanye nkuko amabara ariyo aranga amabendera y’ibihugu bitandukanye ndizera ko izashimisha abakunzi ba ruhago ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange”.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo ’Colors’

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *