Search

Jay Polly utaruheruka kuvugwa agiye kubona abatera nkunga mu muziki we

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Jay Polly wari umaze igihe ashakishwa n’abakunzi be kubera gusa nababuze irengero rye kuburyo hari nabibazaga niba ashobora kuba yarahagaritse umuziki, yongeye kugaragara mu makuru avuga ko agiye kubona umuterankunga uzakomeza kumufasha guteza imbere umuziki we.

Hari hashize igihe kitari gito Jay Polly asa n’utangiye kubura mu ruhando rw’umuziki nyarwanda, gusa kuri iyi nshuro umwe mu bashoramari bakunze gufasha abahanzi yiyemeje ko agiye kuzamufasha n’ubwo kugira ibi byose bigerweho uyu muhanzi agomba kubanza gukora igeragezwa.

Bidasubirwaho Jay Polly naramuka atsinze iri geragezwa, azahita atangira gukorana na Seka Lee Emmanuel umuyobozi wa Uno Music ubu buryo bukaba aribwo bushobora kuzatuma umuhanzi Jay Polly warukomeje kugenda abura, yongera kugaragara mu maso y’abahoze ari abakunzi be.

Uku kuba Jay Polly agiye gutangira gukorana na Uno Music byemejwe na we yemeza ko yamaze kugirana ibiganiro n’abayihagarariye ndetse ko gahunda igeze kure gusa hagati aho igisigaye ni uko yatsinda igeregezwa agahita atangira gukorana nabo.

Yagize ati” Urumva hari ibiganiro twatangiye ndetse ndakumenyesha ko bigeze kure, hari ibyo tukirebera hamwe ngo nibikunda duhite dutangira imikoranire ariko ibikorwa byo byaranatangiye.”

Seka Lee Emmanuel, umuyobozi wa Uno Music, nawe yemeje ko hari ibiganiro bakomeje kugenda bagirana na Jay Polly mu rwego rwo kumufasha kuzamura nanone umuziki we, kuko Jay Polly ari umuhanzi umenyerewe na benshi kugira impano mu miririmbire ye.

Seka Lee Emmanuel uri mu biganiro na Jay Polly agiye gukorana n’uyu muraperi mu gihe nta gihe kinini gishize atandukanye na Bull Dogg bari barasinyanye amasezerano yo gukorana ariko ntaze kurangira bitewe n’imyitwarire mibi ashinja uyu muraperi.

Jay Polly witegura gutsinda igeragezwa agahita atangira gukorana na Uno Music kuri ubu amaze gufashwa n’uyu mushoramari gukora indirimbo ebyiri bagiye no gufatira amashusho izi zikaba zizajya hanze mu minsi ya vuba.

Jay Polly yari amaze igihe atagaragara mu bikorwa bya Music

Imyitwarire mibi uyu mushoramari yashinjije Bull Dogg igatuma banatandukana bamaranye igihe gito, niyo yatumye na Jay Polly abanza gukoreshwa isuzumwa mbere y’uko atangira gukorana nawe.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.