Search

Jay Z ntiyorohewe na kiliziya Gatolika kubw’amashusho y’indirimbo yashyize hanze asaba peneyensiya umugore we Beoncé

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Jay Z umwe mu baraperi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi muri rusange akaba umugabo wa Beyonce umuhanzikazi na we ukomeye mu ijyana ya R&B, bombi bafatanyije bashyize hanze amashusho y’indirimbo  yitwa ‘Family Feud’ iteza impaka cyane ndetse irakaza cyane abanyagaturika.

Umuraperi Jay-z n’umugore we Beonce ntiborohewe na Kiliziya Gatorika

“Family Feud”, indirimbo nshya yabyukije uburakari kuri bamwe, yasohotse kuri album nshya ya Jay-Z yitwa “4:44”. Ayihuriyemo n’umugore we Beyoncé, amashusho yayo agaragaramo abarimo imfura yabo Blue Ivy Carter n’abandi bakinnyi ba filime bakomye nka Michael B. Jordan, Jessica Chastain, Thandie Newton n’abandi.

Ihuriro ry’abakirisitu Gatolika ryitwa Catholic League ryanenze bikomeye ayo mashusho binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi waryo witwa Bill Donohue aho yavuze ko ibigaragazwa muri ayo mashusho bitagakwiye guhuzwa na Kiliziya.

Jay Z n’umukobwa we Ivy Carter bagiye imbere ya Penetensiya bari guhabwa na Beonce

Yagize ati “Ibi ni ukurwanya Gatolika se ubu? Oya ntabwo ari ubushotoranyi budasanzwe. Nta gushidikanya ko bihuza n’inyandiko za Jay-Z z’irondakoko (no kurwanya abirabura). Gusa ibyayo ntibinyuze mu mucyo, ni ugushaka inyungu bwite, nk’ibyo n’ubundi twakwitega ku muryango w’izi ntiti.”

Beyonce agaragazwa mu cyumba cya penetensiya muri aya mashusho

Amashusho y’indirimbo “Family Feud” atanyuze iryo huriro agaragaza Jay-Z yinjira mu Kiliziya ari kumwe n’umwana we w’umukobwa witwa Blue Ivy Carter hanyuma akajya ku cyumba cya penetensiya aho yaturira ibyaha byose umugore we Beyoncé wagaragajwemo nk’umupadiri.

Beyonce agaragara ari mu Kiliziya

Muri iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abakabakaba miliyoni enye kuri Youtube, Jay-Z avugamo ko nta wungukira mu bushyamirane bw’abagize umuryango ari na ko agenda yivuga ibigwi mu buryo butandukanye. Yaturira Beyoncé ibyaha yibanda ku buryo yagiye amuca inyuma mu bihe bitandukanye.

 

Richard [email protected]

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *