Jay Z yasabwe kuvuga kuri Kobe Bryant afatwa n’ikiniga amarira aramanuka, amagambo yanyuma yabwiwe na Kobe yateye benshi agahinda

Umuraperi uri mu bayoboye abandi ku isi, Shawn Carter uzwi nka Jay Z, yasabwe kugira icyo avuga kuri nyakwigendera Kobe Bryant afatwa n’ikiniga amarira aramanuka.

Kugeza n’uyu munsi isi by’umwihariko abakunzi b’umukino wa Basket, baracyari mugahinda kubera urupfu rw’umukinnyi w’icyamamare muri Basket, Kobe Bryant waguye mu mpanuka ya kajugujugu igatwara ubuzima bwe, umukobwa we w’imyak 13 n’abandi bagenzi 7 barikumwe.

Jay Z bamusabye kuvuga kuri Kobe afatwa n’ikiniga amarira aramanuka

Ku wa Kabiri, ubwo Jay Z yari muri Kaminuza ya Columbia University mubikorwa bye byo guteza imbere umukino wa Basket, abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bamusabye kugira icyo avuga kuri Nyakwigendera Kobe Bryant wapfuye arikumwe n’umukobwa we taliki ya 26 Mutarama 2020.

Jay Z, w’imyaka 50 y’amavuko, akibazwa kuri Kobe Bryant yahise afatwa n’ikiniga amarira aramanuka, avugako yari inshuti ye ndetse ngo barikumwe iwe murugo mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2019.

Jay Z yabanje guceceka yubika umutwe ubonako kuvuga byamunaniye, yubuye umutwe avugako yibuka neza amagambo yanyuma yabwiwe na Kobe Bryant wari inshuti ye magara.

Jay Z yagize ati” Kobe Bryant yari umuntu wamporaga hafi cyane yari inshuti yanjye” yongera aho ati ” duheruka ari iwanjye dusoza umwaka, ubu nizereko aho ari ameze neza”

Gianna yapfuye arikumwe na Se

Jay Z yavuzeko amagambo yanyuma yibukira kuri Kobe Bryant, ari uburyo yarari kumwereka amashusho y’umukobwa we Gianna w’imyaka 13, Kobe agira ati “Urabona umukobwa wanjye Gianna uburyo asigaye azi gukina Basket?”

Jay Z ati “Uburyo Kobe yabimbwiraga n’uburyo yanyerekaga ayo mashusho wabonaga ko yishimiye cyane umukobwa we” nkurikije uko narimbonye uyu mukobwa akina nanjye nahise musubiza nti “Ohhhh umukobwa wawe agiye kuba icyamamare ku isi mumukino wa basket.”

Jay Z yahamije ko we n’umugore we Beyonce babajwe cyane n’urupfu rwa Kobe n’umukobwa we, Gianna ngo nanubu baracyafite agahinda.

Kobe yari inshuti magara ya Jay Z

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna, bapfuye berekeza mu mukino wa Basket uyu mukobwa yagombaga gukinamo wagombaga kubera mu ku ishuri rye ry’umukino wa Basket, ryitwa Mamba Academy.

Bryant yapfuye asize umugore we Vanessa bari bamaranye imyaka 18 amusigiye abana batatu b’abakobwa barimo Natalia w’imyaka 17, Bianka w’imyaka 3, na Capri, w’amezi arindwi

Kobe Bryant n’umuryango we

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE