Search

Jay Z yisubije umwanya we wa mbere mu baraperi bakize ku isi awambuye P Diddy, Dore abandi bari kuri urwo rutonde

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay Z, nyuma y’igihe kirekire  yarambuwe umwanya w’icyubahiro nk’umuraperi ukize cyane ku isi, kuri ubu yongeye kuwisubiza   nyuma yo kuwambura P Diddy wari warawumutwaye.

Jay Z na P Diddy bayoboye urutonde rw’abaraperi bakize cyane

Ku rutonde rwa Forbes magazine rwasohotse muri iki cyumweru Jay Z araruyoboye n’akayabo ka Miliyoni 900 z’Amadorari ya Amerika.Jay Z uzwiho kuba umugabo ufungutse mu bijyanye n’ubucuruzi, haba mu muziki no mu bundi bucuruzi muri rusange bivugwa ko icyamuzamuye ari Album ye aheruka gusohora mu mpera z’umwaka ushize yise Saa Kumi  na Mirongo ine nine z’igitondo(4:44). Iyi album ngo yaraguzwe cyane ku buryo ubifatanije n’ubundi bucuruzi usanga Jayz  yarinjije akayabo mu minsi mike ishize.

Image result for jay z

Jay Z umuherwe mu baraperi bose

Kuri uru rutonde kandi , hagaragaraho umuraperi P Diddy uri ku mwanya wa 2 na miliyoni 825 z’Amadorari ya Amerika.Ku mwanya wa gatatu hari Umuraperi   Dr. Dre ($770) . Hanagaragara kandi abaraperi nka Drake na Eminem bose banganya na Miliyoni( 100), ndetse na Bird Man ufite miliyoni( 98)z’amadorari ya Amerika

 

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.