Search

Jean Marie vianney Kagabo wari umuyobozi mukuru w’ikigega Agaciro Development Fund yapfuye.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri uyu wa gatatu ko Vianney Kagabo wayoboraga ikigega Agaciro Development Fund yitabye Imana.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mugabo yaguye i Nairobi muri Kenya aho yajyanywe byihutirwa kubera uburwayi ari nabwo bwamuhitanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

kagabo_vianney_umuyobozi_wa_agdf_

Kagabo yamenyekanye cyane kuva atangira kuyobora iki kigega, kigengwa na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, abanyarwanda bashyizeho ngo bajye bakusanya amafaranga agamije gushyirwa mu bikorwa remezo ngo bateze imbere igihugu cyabo.

Kuva tariki 23/08/2012 iki kigega yari ayobowe gitangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame ubu kimaze kugeramo miliyari 28,3 z’amanyarwana zatanzwe n’abantu ku giti cyabo n’ibigo byigenga n’ibya Leta.

Kagabo yari asanzwe kandi ari umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi muri Banki ya BRD.

Kagabo asize umugore n’abana bane.

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook , kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.