Jose Chameleon witandukanyije n’inshuti ye magara Bobi Wine agahita ahabwa n’ishyaka rya Museveni imodoka y’umutamenwa ya Range Rover, aritegura kwakira indi impano y’indege ya Kajugujugu.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma y’igihe gito umuhanzi Jose Chameleone ahawe impano n’ishyaka NRM y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yashyikirijwe na murumuna wa Perezida Museveni bakunda kwita Toyota, na nyuma y’umwaka yari ahawe indi mpano ya Range Rover n’Umunyasudani y’epfo Achai Wiir, kuri ubu uyu muhanzi aritegura kwakira impano ya Kajugujugu.

Ubwo yari yakiriwe kuri Bukede TV muri weekend ishize nibwo Chameleone yahishuye ko umwe mu nshuti ze z’Abanyakenya yamusezeranyije kumuha impano ya kajugujugu.

Jose Chameleone

Ati “ Abantu bararakaye ko nahawe imodoka, ariko mfite ubwoba ko bazajya gusura abakurambere babo ninongera kubona ibintu byiza. Inshuti yanjye muri Kenya yansezeranyije kumpa kajugujugu.”

Yakomeje agira ati “ Ibaze ibizaba ku mbuga nkoranyambaga. Ndi mu biganiro n’abayobozi ku kibuga cy’indege cya Kajjansi kandi nitwemeranya, nzayibona (kajugujugu),”

Nyuma y’imodoka ihenze cyane Jose Chameleone, agiye guhabwa indege bwite

Uyu muhanzi mu minsi ishize yibasiwe n’abamunenga nyuma yo gupfukamira murumuna wa Museveni ubwo yamuhaga Range Rover nshya. Bamwe bavuze ko umuhanzi uri ku rwego rwe atari akwiriye gupfukamira uwo ari we wese kubera imodoka.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO