Jose Chameleon yashimiye Bebe Cool wamushyiriye umutsima ubwo yari arembeye muri koma, anenga Bobi Wine utaramubereye inshuti nziza

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, yanenze Bobi Wine avuga ko ubwo yari arembeye mu bitaro atigeze amusura, ni mu gihe yashimye Bebe Cool kuko ngo we yamubaye hafi na mbere y’uko arwara.

Mu mpera za Kanama 2021 nibwo umuhanzi Jose Chameleone yatwawe mu bitaro aho yamaze iminsi kubera uburwayi aho byavuzwe ko yari arwaye umwijima ndetse n’urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

Bebe Cool na Jose Chameleone

Aganira na NBS TV, Chameleone yanenze Bobi Wine kuba ataramusuye ariko ashimira Bebe Cool kuko we ngo yamubaye hafi.

Ati “mu minsi ishize nararwaye, Bobi Wine ntabwo yigeze ansura. Bebe Cool ni we wakomeje kuza kundeba uko meze. Ibirenze ibyo yanyohererehe umutsima(cake) anyifuriza isabukuru nziza.”

Mu minsi ishize ubwo Chameleone yari arembeye mu bitaro

Atangaje ibi mu gihe no mu minsi ishize yavuze ko impamvu yavuye mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ari uko nta rukundo yeretswe ahitamo kujya muri NRM ya Museveni yamweretse ko imukeneye, ni mu gihe yahamyaga ko no kubonana na Bobi Wine byari ibibazo.

Mucyumweru gishize ubwo Chameleone yasuraga umuryango wa Bebe Cool

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO