Jose Chameleone nyuma yuko ahawe imodoka ya Range Rover na Perezida Museveni, akitandukanya na Bobi Wine, yavuzeko atari gukomeza kwereka urukundo Shitani mugihe hari Imana yamweretse ko imukunda.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi w’umugande Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, avuga ko impamvu yavuye mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine ari uko nta rukundo yeretswe ahitamo kujya muri NRM ya Museveni yamweretse ko imukeneye.

Aganira na NBS TV, uyu muhanzi wahisemo no kwinjira muri politike avuga ko no kujya ku biro bya NUP byabaga bigoranye kubonana na Bobi Wine.

Jose Chameleon mu minsi ishize yagaragajeko yifatanyije n’ishyaka rya Bobi Wine, ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba meya wa Kampala

Chameleone yababajwe cyane ubwo Hon. Latif Ssebagala yahagarikaga kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala maze ubuyobozi bw’ishyaka bukanga kumushyigikira ahubwo nyuma uwo mwanya bakawuha Hon. Naggayi Nabilah Sempala.

Aha niho yahereye abaza abantu biba yakunda abatamukunda, ashimangira ko atakwirengagiza abamweretse urukundo.

Ati “mbere na mbere guhura n’umuyobozi wa National Unity Platform (NUP), Bobi Wine byari umukoro ukomeye. Icya kabiri mwese muribuka ubwo Hon. Latif Ssebagala yakuragamo kandidatire akanga kwiyamamariza kuyobora umujyi, banze kumpa ayo mahirwe bayaha Naggayi Nabilah Sempala. Mushaka nkunde abo batankunda? Cyangwa mushaka nereke urukundo Satani utarankunze mu gihe hari Imana inkunda.”

Imodoka Chameleone yahawe na Perezida Museveni

Jose Chameleone atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi mike ishize Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni yamuhaye imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Chameleoni na Perezida Museveni ubwo uyu muhanzi yari akiri umuyoboke w’ishyaka rye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE