Judithe Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba mumunyenga w’urukundo n’umusore wiyemeje kumuhoza amarira Safi yamurijije(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Judithe Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba yagaragaje ko ashobora kuba yarabonye undi musore umuha urukundo nyuma yo kunaniranwa n’umugabo we.

Muri Kanama 202o nibwo umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we, Niyonizera Judithe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakoze.

Judithe n’umusore barikumwe murukundo

Safi Madiba yiyemeje kongera kuba ingaragu nyuma y’amezi make afashijwe na Judithe Niyonizera kujya muri kuba muri Canada.

Mu Ugishyingo 2020 ubwo Niyonizera Judithe yamurikaga filime ye yitwa “Ni Za Nduru” yahakanye ko yatandukanye n’umugabo, yerekana impeta y’isezerano nk’ikimenyetso.

Uyu mugore ashobora kuba yarabonye undi mugabo umwibagiza agahinda yasigiye n’uyu musore uvuka i Gitwe mu Ruhango.

Amafoto yashyize kuri konti ye ya Instagram, amugaragaza aryamye mu gituza cy’umusore aterekanye isura ye, ahandi batemberana ubona ko bahuje urugwiro.

Nta yindi myirondoro y’uyu musore wasimbuye Safi mu kiryamo, Judithe yigeze atangaza.

Safi Madiba na Judithe bakoze ubukwe mu 2018. Byatunguye abantu benshi kuko uyu mugore atari azwi n’abantu benshi barimo n’inshuti z’umugabo we.

Byarasakuje cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi bemeza ko Safi akurikiye ifaranga namara kuribona azahita amusenda.

Judithe n’uyu musore muri iyi minsi bakunze kugaragara barikumwe baryohewe n’urukundo

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO