Search

Justin Bieber muburyohe bw’urukundo n’umukunzi we mushya, yateye ivi amwambika impeta(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Justin Bieber umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri leta zunze ubumwe za Amerika, akaba umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi kuri iy’Isi, uyu musore ukomoka muri Canada, yagaragaje ko ari muburyohe bw’urukundo ndetse aca bugufi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Hailey Baldwin.

Justin Bieber muburyohe bw’urukundo n’umukunzi we,Hailey Baldwin

Bieber wavuzwe cyane murukundo na Serena Gomez, bakaza gutandukana, kuri ubu ari muburyohe bw’urukundo na Hailey Baldwin  w’imyaka 21 umunyamideli w’Umunyamerika ndetse akaba akora no kuri televiziyo.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Sun, bavugako Justin Bieber yambitse impeta ya fiyansaye Hailey Baldwin, ndetse ibi bikaba biganisha kuba bashinga urugo bakabana nk’umugore n’umugabo.

Justin Bieber na Hailey Baldwin bambikanye impeta mu gihe bigeze gukundanaho mu 2016 ariko bikarangira batandukanye. Mu gihe gito gishize bagiye bagaragara bari kumwe mu ruhame ari nabwo byongeye kuvugwa ko basubukuye urukundo.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Justin na Hailey Baldwin bajyanye gusangira ibyishimo muri Bahamas ari nabwo nyuma ababyeyi babo basakaje inkuru yasaga n’ishimangira ko bahanye isezerano rishya mu rukundo rwabo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga, nyina wa Justin Bieber, Pattie Mallette yanditse kuri Twitter ati “Love Love Love Love Love Love Love” ariko ntiyagira igisobanuro atanga.

Se wa Baldwin, umukinnyi wa filime Stephen Baldwin na we yahise yandika kuri Twitter avuga ko we n’umugore we Kennya bahora basaba ugushaka kw’Imana.

Yagize ati “Igiye mu mitima ya JB[Justin Bieber] & HB[Hailey Baldwin]. Nimucyo twese dukomeze dusenge maze ugushaka kwayo gukorwe. Mwembi ndabakunda cyane! Igihe cy’Imana, ibyiza biracyaza.”

Akimara kwandika aya magambo, itangazamakuru ryayasamiye hejuru ndetse inkuru zitangira kwandikwa gusa na we yahise ayahanagura byihuse ariko abenshi bari bamaze kuyabika.

Justin Drew Bieber w’imyaka 24 y’amavuko, uyu musore ni umwe mubyamamare byagiye bivugwa murukundo n’abakobwa batandukanye, uwamenyekanye cyane ni Serena Gomez.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.