Search

Justin Bieber ntiyorohewe nagato kuko ashobora gukatirwa umwaka w’igifungo

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umuhanzi Justin Bieber ni umusore ukorera umuziki muri USA gusa akaba akomoka muri Canada ,muri iyi minsi aritegura kujya gukorera ibitaramo muri Brazil ahitwa Apoteose Square gusa yamenyeshejwe ko ashakishwa n’ubutabera ku bwo kwica amategeko no gusuzugura umurage w’iki gihugu cya Brazil.

Umuhanzi Justin Bieber

Justin Bieber ategerejwe mu Mujyi wa Rio de Janeiro aho agomba gukorera kimwe mu bitaramo bikomeye afite mu majyepfo ya Amerika uyu mwaka. Mail Online yatangaje ko uyu muhanzi azagera i Rio de Janeiro kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017, ngo akigera ku kibuga cy’indege azahita ashyikirizwa impapuro zimusobanurira ibirego akurikiranyweho anateguzwe kwitaba ubutabera bw’iki gihugu.

Ibyaha Justin Bieber akurikiranyweho harimo icyo ‘kwica amategeko y’umujyi wa Rio de Janeiro no gusuzugura umurage w’igihugu’. Ibi byaha yabishyizweho nyuma y’uko mu Ugushyingo 2013 yagiye muri iki gihugu asiga amarangi kuri rumwe mu nkuta zubashywe kubera amateka ya Brazil.

Icyo gihe ngo yavuye muri Brazil atarashyikirizwa impapuro zimusobanurira ibyaha yahakoreye, gusa nyuma y’imyaka ine ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwahise bwongera kubyutsa ibirego kuko Justin Bieber agiye gusubira kuririmbirayo.

Bieber azagera muri Rio de Janeiro mu ijoro ryo kuwa 5 Mata 2017, ubushinjacyaha bwavuze ko buzahita busaba ubutabera kugeza uyu muhanzi mu nkiko yakwanga kubyubahiriza hagakoreshwa ingufu za polisi. Naramuka ahamwe n’iki cyaha Justin Bieber azahanishwa igifungo cy’umwaka umwe muri gereza cyangwa atange ihazabu ihwanye n’ama-pound 6,400.

Umucamanza muri Rio de Janeiro, Rudi Lowenkron yavuze ko Justin Bieber akigera ku kibuga cy’indege azahabwa impapuro agomba gusinya yemeza ko azi neza iby’ibi birego afite mu nkiko mbere y’uko aririmbira ahitwa Apoteose Square.

 

Richard Uwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.