Kanye West yahagaritse imodoka afasha umusaza usabiriza, avugako yahamagawe n’Imana nubwo satani yari yaramuheranye

Umuraperi Kanye West uri kugaragaza ubukristu budasanzwe muri iyi minsi, kuri uyu wa Gatatu yahagaritse imodoka ye ihenze cyane ifite agaciro ka miliyoni Frw 200 asaba abarinzi be kujya kuruhande maze afasha umusaza wasabirizaga ku muhanda.

Kanye West uherutse kuba umurokore avuga koyamaze imyaka myinshi akorera satani ariko ubu yarahindutse.

Uyu mugabo yagendaga kumuhanda asabiriza

Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko avuga ko yari abizi neza ko yahamagawe n’Imana ariko ko Satani atatumaga afata imyanzuro ikwiye.

TMZ ivuga ko muri iki gihe afite ikiganiro kivuga ku ijambo ry’Imana yise Sunday Service.

Kanye West amaze gutwara ibihembo bya Grammy Awards inshuro 21, akaba ari umwe mu baraperi bakomeye ku isi.

Mu Ugishyingo, 2019 yabwiye umupasiteri witwa Joel Osteen ati: “ Ndabizi ko nahamagawe n’Imana kera ariko Satani nawe ntiyari anyoroheye.”

Avuga ko ubwirasi n’ubwibone bwose bwamugaragaragaho butazongera ukundi, ubu ngo yabaye mushya.

West avuga ko ubu iyo ahagaze yumva yemye kandi ko ‘nta ntwaro izagarukira kumurwanya izamushobora kuko ari kumwe n’Imana’.

Avuga ko bisa n’aho sekibi ahaguruka agahamagara abantu bose bakomeye, baba abahanzi, abanyabugeni n’ubukorikori, abahanga imideri bose, ba rwiyemezamirimo, akababwira ati’ Mwese muhagurke muze munsange.”

Ku wa Gatandatu taliki 18, Mutarama, 2020 Kanye azifatanya n’abandi bavuga butumwa mu giterane kizabera ahitwa Sun Devil Stadium mu gace kitwa Tempe.

Ni igiterane kizamara amasaha icumi kikazaba kirimo abandi bavugabutumwa bakomeye nka Ché Ahn, Lou Engle, Cindy Jacobs na Guillermo Maldonado.

Yaba Kanye na bariya bose bazifatanya muri kiriya gitaramo ni abashyigikiye  Perezida Donald Trump.

Kuri uyu wa Gatatu kandi nibwo umukobwa wa kabiri wa Kanye West na Kim Kardashian witwa Chicago yagize isabukuru y’imyaka ibiri amaze avutse.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE