Isi yose ikomeje kurira no gufata mu mugongo umuryango wa Kobe Bryant, icyamamare mu mukino wa Basket, yaguye mu mpanuka ya kajugujugu ahita apfa ubwo yarikumwe n’umukobwa we, Gianna Maria-Onore Bryant n’abandi bagenzi 7.
Urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we rwababaje benshi by’umwihariko abo babanye, ibyamamare bitandukanye byagiye byandika ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we n’abakunzi b’umukino wa Basket babuze umwirabura wafatwaga nk’intwari muri uyu mukino.

Umuraperi Kanye West, yari umwe munshuti za hafi za Kobe Bryant, Kanye West usigaye yari yeguriye Imana, yateguye amasengesho yo gusabira imigisha no gusengera uyu mukinnyi wari inshuti ye kugirango azabone ubugingo buhoraho mu ijuru.
Kanye West wari usanzwe ari umufana akaba n’inshuti y’akadasohoka ya Kobe Bryant, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 28 Mutarama, yayoboye amasengesho yo gusabira umugisha Kobe Bryant.

Aya masengesho yari ayobowe na Kanye West, uyu muraperi yafashe iminota itanu aririmba indirimbo irimo amagambo asabira umugisha ku Mana, Kobe Bryant, yagarutse kubyaranze uyu mugabo wari inshuti ye, asaba Imana ko yazamuha ijuru ikamutuza ahatunganye hamwe n’umwana we w’umukobwa bapfanye.
Uretse Kanye West wari uyoboye aya masengesho, muri uru rusengero hari harimo Korali nini cyane, yari igizwe n’abahanzi bakomeye nka Kirk Franklin na Chance The Chance The Rapper bifatanyije n’abandi bakristu gusabira umugisha uyu mukinnyi.


i’m with this family in time to remember the gone life of Kobe and his children, be sorry for the family and God take them in his hands and reset well in eternal life.we will see you and meet again after this unfair world.