Search

Kapiteni w’ Amavubi Haruna Niyonzima yafashije ikipe ya Simba kwegukana igikombe gikomeye kurusha ibindi muri Tanzania.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, uri kubarizwa muri Simba SC yayifashije kwegukana igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (Super Cup) batsinze Yanga Africans yahoze akinira.

Haruma ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakina muri shampiyona ya Tanzania; mu myaka itanu akinira Yanga Africans yayihesheje ibikombe bitandukanye mbere yo gufata icyemezo cyo kuyivamo akajya muri mukeba, Simba SC.

Umukino wa mbere Haruna yagaragaye mu mwambaro utukura wa Simba SC, yakinaga na Rayon Sports yo mu Rwanda mu mukino wa gicuti.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yakinnye umukino wa mbere mu marushanwa bahura na Yanga Africans mu gikombe kiruta ibindi bita “Ngao ya Jamii” cyangwa “Super Cup”.

Uyu mukino wabereye kuri stade nkuru y’igihugu Uwanja wa Taifa i Dar Es Salaam wari witabiriwe n’abafana benshi baje kwihera ijisho ihangana ry’amakipe y’ibigugu ariko yanaguze abakinnyi batandukanye bakomeye mu karere.

By’umwihariko Umunyarwanda Haruna yabanje mu kibuga anakina iminota 90 adasimbujwe ariko amakipe yabuze igitego kugeza hitabajwe za penaliti.

Mu gutera penaliti, Yanga Africans yinjije enye kuri esheshatu; abazihushije barimo Kelvin Yondani na Juma Mahadhi naho Simba SC yinjiza eshanu zirimo n’iya Haruna Niyonzima mu gihe Mohamed Hussein ‘Zimbwe Jr’ ariwe wayihushije.

Yanga Africans niyo yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka naho mukeba wayo Simba SC itwara icy’igihugu.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.