Kapiteni wa Aston Villa yabujijwe kongera gutwara imodoka acibwa n’amande arenga miliyoni 100

Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Jack Grealish, yabujijwe kongera gutwara imodoka acibwa amande arenga 80.000 by’ama pound arenga miliyoni 107,079,290 mu mafaranga y’u Rwanda kubera ibyaha bibiri byo gutwara ibinyabiziga muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Kapiteni wa Aston Villa,  w’imyaka 25, yemeye ibyaha bibiri byo gutwara imodoka muburyo bunyuranyije n’amategeko mu rukiko rw’i Birmingham.

Jack Grealish, yabujijwe kongera gutwara imodoka acibwa amande arenga 80.000 by’ama pound

Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka yabereye Dickens Heath, hafi ya Solihull, ku ya 29 Werurwe, n’ibyabaye ku nshuro ya kabiri hafi y’imyitozo ya Villa ku ya 18 Ukwakira.

Mbere yo gukatirwa, Grealish yari afite amanota atandatu ku ruhushya rwe kubera ibyaha  yakoze muri 2018.

Yabujijwe gutwara imodoka amezi icyenda.

Grealish yageze mu rukiko n’amaguru kuko atemerewe gutwara imodoka

Mu iburanisha mu kwezi gushize, uyu mukinnyi wo hagati akaba ataritabye, urukiko rwabwiwe ko yagaragaye mu Kwakira atwaye imodoka atitonze ku muhanda wa Bodymoor Heath mu majyaruguru ya Warwickshire ndetse agonga nizindimodoka.

Yabujijwe gutwara imodoka amezi icyenda.

Imodoka ebyiri zarangiritse, ibi byabaye muri Werurwe, amashusho ya CCTV yerekana uyu mukinyi w’umupira w’umupira w’amaguru agonga mu rukuta nyuma yo gukuramo imodoka ye yari iparitse bikavugwako ibi byose yabikoze yanasinze

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE