Search

Karekezi Olivier ashobora kwishyura Rayon Sports arenga Miliyoni 17

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buvuga ko bugifata Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, butangaza ko yishe amasezerano bafitanye ku buryo bashobora kumurega akishyura amafaranga ibihumbi 20 by’amadorari arenga miliyoni 17 mu mafaranga y’u Rwanda.

Karekezi Olivier ashobora kwishyura Rayon Sports amafaranga arenga Miliyoni 17 y’amanyarwanda.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2017 nibwo Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, abayobozi bakuru b’iyi kipe ntibabanje kubyumvikanaho kimwe aho bamwe batemeraga ko Karekezi wakiniye APR FC igihe kinini yatoza ikipe yabo ariko birangira ayihawe.

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2018 nibwo Olivier yasezeye abakinnyi ba Rayon Sports ababwira ko atandukanye nabo maze afata indege yisangira umuryango we ku mugabane w’u Burayi.

Uyu mugabo nyuma yo kugera i Burayi yaje gutangaza ko n’ubundi yakoraga nta masezerano kuko yari yaramaze guhagarikwa ubwo yari akiri muri gereza hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bw’iyi kipe bwaramunanizaga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports, Bernard bakunze kwita ‘King’ avuga ko Karekezi agifatwa nk’umutoza wa Rayon Sports. Uyu muvugizi avuga kandi ko bamwandikiye ibaruwa isaba ibisobanuro by’uko yataye akazi akayisubiza ubu bakaba bashaka kumwandikira indi ya nyuma bakabona gufata icyemezo.

Yagize ati “Ibaruwa twamwandikiye yarayisubije ngira ngo namwe mwarayibonye avuga ko we asezeye akazi, twebwe twari twamwandikiye tumusaba ibisobanuro kuko yataye akazi ubwo rero tugiye kumwandikira tumusaba ibisobanuro bwa nyuma ubundi turebe niba twamusezerera nk’uko amategeko abiteganya.”

Ku kuba Karekezi Olivier avuga ko yari yarasezerewe akiri muri gereza , Umunyamabanga wa Rayon Sports yabihakanye  avuga ko bari bamuhagaritse by’agateganyo.

Yagize ati “tugomba gutandukanya ibintu 2 hari uguhagarikwa no gusesa amasezerano, ibaruwa afite ni imuhagarika by’agateganyo ari nayo ibanziriza gusesa amasezerano, n’ikimenyimenyi yavuye muri gereza araza akomeza akazi aratoza ndetse aranahembwa n’ubwo avuga ko atahembwe, ni nayo mpamvu twamwandikiye tumusaba ibisobanuro by’impamvu yataye akazi atabitumenyesheje.”

Bernard akomeza avuga ko bari bamubereye imfura bagira bimwe birengagiza biri mu masezerano bafitanye bijyanye n’ubwishyu bashobora kwishyurwa bitewe n’uwishe amasezerano ariko ngo nabyo baracyabitekerezaho ku buryo bibaye ngombwa nabyo byakorwa bitewe n’ubusobanuro bwa nyuma buzatangwa naho ngo Karekezi kurega ni uburenganzira bwe.

Ati “Ahubwo twari twamubereye n’imfura cyane kuko amasezerano dufitanye avuga ko umwe iyo arangije amasezerano atubahirije amategeko yagombaga kutwishyura ibihumbi 20 by’amadorari twari twabyihoreye ariko ariko biracyari mu nzira ni nayo mpamvu tuzamusaba ibisobanuro bya nyuma ni byanga tumusabe gukurikiza ibiri mu mategeko, naho ibyo kujya kuturega byo ni uburenganzira bwe.”

Umunyamabanga wa Rayon Sports kandi  yahakanye ko batamuzaniyeho undi mutoza kuko Minnaert yaje ari uko Karekezi yamaze guta ikipe bagasanga itabaho yonyine, ikindi kandi akaba ataranasinya nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.