Karongi : RIB yafashe abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bagenzi babo, ibizwi nko ‘kunnyuzura’.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyeshuri babiri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rubengera mu Karere ka Karongi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bagenzi babo, ibizwi nko ‘kunnyuzura’.

Aba banyeshuri batawe muri yombi ku wa 23 Ukwakira 2021. Abatawe muri yombi barimo uw’imyaka 21 n’ufite imyaka 20; bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri bagenzi babo bigana ku kigo kimwe.

Karongi : RIB yafashe abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa bagenzi babo, ibizwi nko ‘kunnyuzura’.

Usibye aba bafunze, RIB iri gukora iperereza no ku bandi banyeshuri batanu bari gukurikiranwa ariko badafunzwe.

Mu batawe muri yombi ufite imyaka myinshi ni 21 mu gihe ufite mike ari 17. Icyaha bakurikiranyweho cyakorewe muri GS Rubengera, ishuri riherereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Nyamagana tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita bagenzi babo bafashwe, abandi bari gukurikiranwa.

Yagize ati “Ni umugambi bari bapanze wo gukubita abanyeshuri bashya bari baje kwiga kuri icyo kigo ‘bimwe bita kunnyuzura’.’’

Dr Murangira yasabye ibigo by’amashuri guhangana n’ibikorwa by’abashaka guhungabanya bagenzi babo.

Yakomeje ati “RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri gufata ingamba zo kurwanya ibyo bikorwa by’urugomo bikorwa hagati y’abanyeshuri babyita kunnyuzura, kuko bigize ibyaha kandi bihanwa n’amategeko mu Rwanda.’’

Yasobanuye ko ibyo bikorwa bifatwa nk’urugomo hari abo biviramo guta amashuri cyangwa gukomeretswa nk’uko byagaragaye ku banyeshuri babiri bakubiswe.

Ati “Ntabwo bikwiye, bigomba gucika kandi ntabwo byacika ubuyobozi butabigizemo uruhare. Turasaba ubuyobozi bw’ibigo ko bwafata iya mbere ibi bigahagarara.’’

Kugeza ubu, abanyeshuri babiri bafashwe, bafungiye muri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake aba banyeshuri bakurikiranyweho gihanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO