Kayonza: Yagonze inzoka yo mu bwoko bw’uruziramire rwari rumaze kumira ihene

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Si ibintu bisanzwe mu Rwanda kubona izoka ifite ubushobozi bwo kuba yamira umuntu cyangwa se inyamanswa nini kuko benshi babibona mu mafirime nka Anaconda n’izindi zitandukanye, ibi ntibivuze ko mu Rwanda nta nzoka zibamo ahubwo inzoka zifite ubushobozi bwo kumira itungo bunguri ntizari zisanzwe.

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Murundi yonze inzoka nini ivamo ihene yari imaze kumira.

Ibi bintu bitari bimenyerewe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ahagana saa Cyenda z’amanywa. Iyo nzoka ifite uburebure bwa metero eshanu, abaturage bavuze ko yabaga hafi y’icyuzi cyizwi nko ku Cyamusenyeri.

Mbarushimana Théophile wagonze iyi nzoka ubwo yambukiranyaga ijya gushaka amazi nyuma yo kumira ihene, yavuze ko akiyigonga byamuteye ubwoba bwinshi akomezwa n’abashumba bahise bahagoboka barayica.

Ati “Ni ikiyoka kinini cyagendaga mu muhanda kigwa mu ipine ya moto, ntabwo nihutaga cyane ahubwo cyaje gitunguranye kivuye mu bihuru kigwa mu ipine ya moto, abashumba bari aho bahise baza baragikubita kivamo ihene cyari kimaze kumira.

Mbarushimana yavuze ko akimara kugonga iyo nzoka nini ubwoba bwamwishe cyane. Ati “Urumva njye nambukiranyaga umuhanda kigwa mu ipine nenda kugwa, abashumba bambwiye ko bayumvaga mu bihuru igenda. Ni inzoka nini cyane ifite umubyimba munini ku buryo iteye ubwoba.”

Umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, akaba n’umwe mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, Ndagijimana Innocent yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi nzoka ari uruziramire.

Yagize ati “Ni uruziramire, ni inzoka ziba ahantu hashyuha cyane, ahantu hakonja nko mu Majyaruguru ntabwo zikunda kuhaba, kubera ko ahantu hashyuha hakunze kuboneka ibyo kurya byazo nk’udukwavu n’utundi dusimba duto, yamara kuturya ikajya kunywa amazi hafi y’ibiyaga, imigezi n’ibidendezi.”

Ndagijimana yavuze ko muri Pariki y’Akagera kubera ziba zifite umutekano zikunze kuhaba cyane. Ngo akenshi bazibona zishotse ku kiyaga cya Ihema. Yavuze ko kandi uruziramire ari inzoka zifite ubushobozi bwo kumira ingona nto zitarengeje metero imwe, zikamira utundi dusimba turimo imitereri, imikara n’izindi nyamaswa nto. Ngo iyo imaze kuyimira biyitwara nibura iminsi itanu kugira ngo ibanze ikore igogora ry’ibyo yariye ibone kugenda, muri iyo minsi itanu ngo iba iryamye ahantu hamwe itahava.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline yavuze ko kugeza ubu bagishakisha umuturage waba wabuze ihene. Yongeraho ko aborozi bo muri uwo Murenge bajya babura amatungo magufi nk’ayo ntibabyiteho, yemeza ko bishoboka cyane ko aba yariwe n’izi nzoka n’izindi nyamaswa zitandukanye kuko baturanye na Pariki y’Akagera.

Iyi nzoka yo mu bwoko bw’uruziramire ifite ubushobozi bwo kumira ihene yose
Imaze kugongwa ihene yari imaze kumira yahise isohokamo yapfuye
Uruziramire rufite uburebure bwa metero eshanu

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO