Search

Kenya: Harikwigwa kumwanzuro wafatirwa abasaba kubana bahuje igitsina

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gihugu cya Kenya hakomeje kugaragara ubusabe bw’abantu  bifuza guhabwa uburenganzira bwo kubana bahuje igitsina abenshi tuzi nk’’Abatinganyi, bakaba bashobora kubana mu buryo bwemewe n’amategeko ntankomyi y’Itegeko bashobora kugongana naryo ngo ribabongamire mu mubano wabo.

Benshi mu babonye ubu busabe harimo n’Amadini bifuje ko Leta yashaka uburyo ifatira ibihano abantu bose babana muri ubwo buryo kuko ari kirazira kukiremwa muntu nk’uko babikomozaho bavuga ko Imana yaremye umugabo ikamuremera n’umugore kugira ngo babashe kubana naho kubana kw’abahuje igitsina ni icyaha ndenga kamere.

Muri iyi minsi urukiko Rukuru muri Kenya rwatangiye gukurikirana imanza z’abasaba ko itegeko rihana ababana bahuje ibitsina ko ryakurwaho bagahabwa uburenganzira busesuye mu mibanire yabo.

Nk’uko BBC yanditse iyi nkuru ivuga ko Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Kenya (NGLHRC) iri inyuma y’ubwo busabe, igasaba ko amategeko abiri yo mu gihe cy’ubukoloni abangamiye ingingo yo mu Itegeko Nshinga ivuga ko umuntu adakwiye kuvangurwa cyangwa ngo ahohoterwe.

Ubusanzwe henshi mu bihugu by’Afurika, ubutinganyi ni kimwe mu bikorwa bifatwa nk’umuziro ukomeye cyane, hagati aho Kenya iramutse itesheje agaciro itegeko ribahana, yaba ariyo yambere ikoze igikorwa cyo guha uburenganzira ubutinganyi mu bihugu bigize umuryang w’Afurika y’Iburasirazuba bw’Afurika.

Uwafatwaga akekwaho kuba afite ingeso yo gukora ibikorwa by’ubutinganyi, yahabwaga igifungo kingana n’Imyaka 14 ari muri gereza ndetse akanacibwa n’andi mande kuruhande angana n’uburemere bw’icyaha.

Nubwo Urukiko rukuru rukomeje kwiga kuriki kibazo, Imiryango itegamiye kuri Leta harimo Abakorera Imana, Insengero n’andi madini, barifuza ko iri tegeko ritakurwaho kuko bishobora gutuma Isi n’ikiremwa muntu bigana habi.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *