Search

Kenya: Imbere y’Abaturage ibihumbi Raila Odinga yarahiye kugiti cye nka Perezida wa Kenya

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2018,Umukandida w’ishaka NASA mu gihugu cya Kenya Raila Odinga, mu birori bidasanzwe yarahiriye imbere y’Abaturage nk’umukuru w’Igihugu ushinzwe kuvugira Abaturage nyuma yo gutsindwa amatora yegukanwe na Perezida Uhuru Kenyatta bari bahanganye.

Uyu mugabo utavugarumwe n’ubuyobozi bwa Uhuru Kenyatta, mukurahira kwe n’abamushigikiye bose bari bitwaje intwaro y’umukiristo Bibiliya nk’ikimenyetso kigaragaza Amahoro n’umutekano agomba kuzagirana nabo azayobora nk’uko yabivuze yemeza ko Kenya imiyoborere igiye kuzaba “Democracy”.

Ikivunge cy’abaribaje gushigikira Raila Odinga nk’umukandida wabo bemera, cyari cyakwiye imihanda yose yo mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi ahagana mu ma saakumi nimwe z’igitondo bose bafite moral nyinshi biteguye kumwakirana ubwuzu.

Hagati aho ubuyobozi buriho muri Kenya ntibwigeze bwivanga muri iri rahira uretse ko hashizweho inkomyi ku mateleviziyo yose na Radiyo kuba zabasha gucishaho uyu muhango”Live”cyangwa ikintu kimwe kukindi hakurikijwe uko birigukorwa. Ibitangazamakuru bikomeye muri Kenya birimo NTV na Citizen TV & Radio, byafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ku buryo bitari kumvikana cyangwa ngo bigaragare mu gihugu hose, kuri uyu munsi w’irahira rya Odinga.

Mu barwanashaka ba Raila Odinga bangana n’ibihumbi byinshi hari higanjemo urubyiruko ariko n’abakuze Abasaza n’Abakecuru baribahateye amatako,batera hejuru mu majwi yabo bavuga ko Odinga ariwe mukandida nyawe bishimiye bifuza ko yababera umuyobozi.

Imbaga y’Abaturage baribaje gushigikira Odinga

Mu gihe yarahiriraga imbere y’Abaturage, bamwe mu bagize ishaka NASA ntibabashije kugaragara muri uwo muhango nkaho umwungiriza we Kalonzo Musyoka yahabuze avuga ko azarahira ikindi gihe kitari kuri iyi tariki y’uyu munsi.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian.com, ivuga ko abenshi mubaje gushigikira irahira rya Raila Odinga ari abaturage baturuka mu duce dukennye twa Kenya bizeye ko Odinga naba umuyobozi ibibazo byabo bizakemuka. Abenshi muribo ntibishimiye nagato Leta iriho kuko bayishinja kuyoborana igitugu, kwiba amajwi mu matora,kurya rushwa no kugundira ubutegetsi.

Odinga yarahiriye imbere y’Abaturage nyuma y’Irahira rya Uhuru Kenyatta wamaze kurahirira kuba umukuru w’igihugu cya Kenya nyuma yuko akanama gashinzwe amatora muri Kenya kagaragaje ko ariwe wagize amajwi menshi.

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.