Search

Kenya: Umuhanzi w’izimana Ringtone Apoko arashaka kwegukana Zari wamaze gutandukana na Diamond

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Zari Hassan wahoze ari umukunzi w’umuhanzi ukomeye Diamond Platnumz aherutse gushira akadomo gakuraho ubucuti bwe na Diamond ahamya ko batandukanye kumugaragaro kubera ingeso Diamond afite yo kumuca inyuma cyane akabyihanganira ariko nyuma yahoo bikarangira kwihangana bigize iherezo.

Zari akimara kwandika amagambo yo gutandukana kwe na Diamond, yavuze ko batakibana nk’abakunzi uretse ko bazitwa ababyeyi babana babyaranye bagafatanya kubarera babaha uburere bwa kibyeyi ndetse Zari we akaba yaranavuze ko azaharanira gutoza abana be umuco wo kubaha umugore cyangwa umugabo bihabanye nibyo Diamond yamukoreye.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana[Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ mu gihe abandi bakunzi bari bari muburyohe bw’urukundo bishimira uko babanye.

Zari The Boss Lady akimara kwemeza ko atandukanye byeruye na Diamond Platnumz,yahise ajya kubana n’abana be muri Afurika y’Epfo no gutangira ubuzima bushya atari kumwe n’umugabo ndetse anagaragaza ko yazinutswe iby’urukundo.

Gusa nk’uko amakuru akomeje kugaragara hari umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya wakajije umurego avuga ko agomba kumwegukana akamuhoza amarira yarize kubera Diamond ndetse ko n’inkwano yamaze kuzitegura.

Ringtone Apoko wagaragaje iby’uko akeneye Zari abicishije kuri Instagram ye, yabwiye abafana be ko yiteguye gukundana na Zari The Boss Lady ndetse Imana yabiha umugisha akamwegukana bakibanira ubuziraherezo.

Ringtone Apoko uzwi mu ndirimbo ‘Pamela’, yavuze ko umugabo Zari akeneye ari ‘usenga kandi akaba azi Yesu’. Yagize ati “Zari Hassan akeneye umugabo wamuyobora mu nzu y’Imana no kuri Yesu. Diamond ibyo ntiyabibasha […] Umugabo ni uzi Yesu kandi ufite ubutunzi, abo rero muri Kenya barahari benshi.”

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2018, Rington Apoko yongeye kwandika abwira abafana be ko noneho yamaze kugura inka 42 mu buryo bwo kwitegura inkwano umuryango wa Zari uzamusaba.

Yagize ati “Uyu munsi naguze inka 42, turateganya kuzazijyana muri Uganda iwabo wa Zari igihe nikigera. Ndashaka ko byumvikana neza, umugabo utaratanga inkwano ntagatekereze ko uwo mukobwa bari kumwe ari uwe. Nimubwire Diamond ntate umwanya aririmbira Zari ahubwo agende atange inkwano nk’abandi bose badashidikanya. Kuri twebwe twiteguye kujya muri Uganda dutange inkwano…”

Zari na Diamond batangiye gukundana mu mwaka wa 2014, ndetse bahita batangira no kubana mu mpera z’umwaka wa 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby[WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Diamond na Zari batandukanye nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi agejejwe mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto babyaranye. Hamisa Mobeto yasabye ko Diamond yacibwa amashilingi ya Tanzania miliyoni eshanu buri kwezi nk’indezo y’umwana undi avuga ko adashobora kubona amafaranga angana atya kuko ‘nta kazi afite’.

Aba bombi bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Zari yamze kwemeza ko atandukanye na Diamond byeruye

Zari yavuze ko yihanganiye kenshi kumva amakuru y’uko Diamond amuca inyuma, ndetse amwe akayafata nk’ibinyoma ariko birangira amenye ukuri kuva Diamond yakwemera ko ariwe wabyaranye na Hamisa Mobeto ndetse ingeso ntayicikeho ahubwo amakuru yabyo akarushaho kwiyongera niko gufata umwanzuro wo gutandukana nawe burundu buriwese akabaho adafite undi.

Zari yatandukanye na Diamond kubera ingeso ye yo kumuca inyuma

Uyu musore yavuze ko yamaze kugura inka 42 azakwa Zari

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.