Kenzman wakundanye n’umunyamakuru Bianca wa ISIBO TV imyaka ine, akaba ari nawe wamwinjije mu itangazamakuru yakoze ubukwe(AMAFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umunyamakuru Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Kenzman, wakorye amaradiyo atandukanye nka City Radio, BB FM na Vision FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella.

Uyu musore ushinzwe iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Skol, yasezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021.

Kenzman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella.

Kenzman na Christella basezeranye imbere y’amategeko  mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uyu muhango bakaba basezeranye n’imbere y’Idini ya Islam bose basengeramo, bakaba bari baherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.

Umunyamakuru Kenzman yahoze akundana n’umunyamakuru Bianca usigaye akorera televiziyo Isibo, aba bombi bakundanye igihe kirekire.

Kenzman yiyemeje kubana akaramata na Christella

Bianca na Kenzman bakundanye imyaka Ine ndetse bakunze kugaragara mu birori bafatanye agatoki ku kandi, amakuru y’itandukana cyabo yavuzWe mu mwaka wa 2020 mu kwezi kwa Gicurasi, aho aba bombi basibye amafoto barikumwe yagaragaraga kumbuga nkoranyambaga bakoresha.

Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com avugako, uyu Kenzman ariwe wakundishije umwuga w’itangazamakuru Bianca ndetse akaba ari nawe wagiye amushakira ibitangazamakuru akorera, Bianca yagiye gukora ku Isibo TV avuye kuri Flash TV.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO