Kigali : Abantu benshi batunguwe n’umugore wafatiye umugabo we ku irembo akamuhondagura, bafitanye abana 2, umugabo avugako uretse kumukubita hari n’igihe amuraza hanze(VIDEO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugabo witwa Ntibimenya Jean Clause wo muri Nyarugenge uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ari gukubitwa n’umugore we, yavuze ko atari rimwe cyangwa kabiri ahohotewe n’umugore we bafitanye abana babiri ndetse ko yigeze no kumuroga gusinzirira aho yicaye hose.

Uyu Ntibimenya avuga ko ubu bushyamirane bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 09 Ukwakira 2021 ubwo yageraga aho asigaye afite urugo ubwo yasangaga uriya mugore yamuteze.

Muri aya mashusho umugore agaragara akubita umugabo inshyi

Ntibimenya ngo umaze igihe yarasembereye kubera inkoni yahoraga akubitwa nuyu mugore babanye muri 2012.

Avuga ko uyu mugore babana mu buryo butemewe n’amategeko kuko babanye kuva muri 2012 ubwo yazaga kumusura mu Mujyi wa Kigali arwaye undi bagahita bibanira.

Ngo nubwo babana nk’umugore n’umugabo ariko uriya mugore ntajya amuha amahoro kuko asanzwe amuhohotera akamukubita ubundi akamuraza hanze.

Gusa avuga ko uriya mugore ashobora kuba yaramuroze kuko ngo ubwo yavaga i Gisagara amuzaniye ibiryo n’icyayi yamara kubirya no kubinywa agahita yumva mu mubiri we hari igihindutse.

Avuga ko kuva ubwo yakomeje kumutegeka mu rugo ariko anafatwa n’uburwayi bwo gusinzirira aho yicaye hose ariko ngo yaje kujya kwivuriza muri Tanzania.

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Ntirushwa Christophe uyobora Umurenge wa Kigali, avuga ko uriya muryango usanzwe ubana mu makimbirane ngo ndetse n’umugabo ajya ashaka kwirukana umugore agasanga undi mugabo bafitanye isezerano.

Uyu muyobozi avuga ko uriya mugore na we asanzwe afite imyitwarire itari myiza kuko yigeze no kuba Umuyobozi w’Umudugudu ariko abaturage baza kumweguza kubera iyo myitwarire idahwitse.

Ubu uriya mugore yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO