KIGALI : Hashyishweho amagare abantu bazajya bafata bayandereho abageze aho bashaka muri kigali

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hagiye gutangira gahunda yo kugenda ku magare abantu bazajya basanga aparitse ahantu ubundi urifashe akarigendaho akarisiga ahandi ahabugenewe.

Iyi gahunda y’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Kompanyi yitwa Gura Universal, igiye gutangirira mu bice biva bikanerekeza mu mujyi rwagati ndetse no ku Gisimenti na Kimirongo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hagiye gutangira gahunda yo kugenda ku magare abantu bazajya basanga aparitse

Ahagenewe gushyirwa aya magare azajya yifashishwa n’abifuza kuyagendaho, ubu hombi hari amagare nibura atanu kuri buri hamwe.

Iyi gahunda izwi nka Ridesharing, izabanza kuba ari Ubuntu muri aya mezi atatu y’igerageza mu gihe.

Ni gahunda igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere isanzw izamurwa n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse no gufasha abantu gukora siporo kandi bakora n’ingendo ariko banishimisha.

Iyi gahunda isanzwe iriho mu bihugu byateye imbere nko mu Bushinwa no muri Singapore aho amagare yifashishwa cyane mu ngendo.

Muri biriya bihugu, haba hari ahantu hashyizweho haba haparitse amagare ku buryo ukeneye kuva mu gace runaka yerekeza mu kandi, agenda akarifata ubundi akagenda akarisiga ahandi aparikwa hegereye aho agiye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO