Search

Kigali: Moto yahiye irakongoka nyirayo akizwa n’amaguru

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Nyakanga 2018, Moto yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka ntihagira ikintu na kimwe mu biyigize gishobora kurokorwa n’abihutiye gukora ubutabazi bw’ibanze bagerageza kuyizimya.

Iyi Moto yafashwe n’inkongi y’umuriro ihereye aho uyitwaye ajkandagira, ubwo yakoraga urugendo mu muhanda uva i Nyarutarama werekeza ku Kinamba.

Ababonye uburyo iyi mpanuka yo gukongoka kw’iyi moto kwagenze,bemeza ko ntampamvu y’indi ifatika yabayeho yatumye iyi moto yibasirwa n’umuriro uretse kubona itangiye kwaka ihereye aho uyitwaye akandagiye nawe akihutira kuyivaho yirukanka.

Uwari utwaye Moto yabonye, itangiye kwaka ayivaho mu maguru mashya ahita ayinaga mu muferege ucamo amazi ahita afata indi asiga iyo yariho igurumana ntakintu nakimwe atangarije abari hafi ye.

Abaturage bavuze ko yayivuyeho agahita yitegera indi akigendera ntacyo avuze,umwe yagize ati” Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka nawe ahita atega indi arigendera ntacyo avuze.”

Uwo wabonye impanuka iba,yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka ntacyo byatanze kuko yari yamaze gufatwa yose ndetse na nyirayo yari yamaze kwigendera bisa nibitamufasheho.

Iyi moto yahiye irakongoka

Abamotari babuze icyo bakora babonye Moto ya mugenzi wabo ishya

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

 

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.