Kim Kardashian akomeje gutangaza benshi kubera imyambaro yagaragaye yambaye murusengero(Reba Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kim Kardashian yagaragaje ko atitaye kubantu bakomeje kumunenga no kumutangarira kubera imyambaro yinjiranye murusengero i Vatican.

Kardashian w’imyaka 40 y’amavuko, yagaragaye yasuye leta ya Vatican, yari yambaye imyambaro ibonerana ndetse inyuma ku kibuno n’umugongo haciye kuburyo umubiri wagaragaraga.

Imyambarire ya Kardashian i Vatican yatangaje benshi

Bimenyereyeko abashyitsi, yaba abagaore n’abagabo basura i Vativan bose baba bambaye muburyo bugaragaza ko bikwije ndetse by’umwihariko kubagore bo bagomba kugira agatambaro bashyira ku mutwe ariko iki cyamamare cyo ntabwo cyigeze kibyitaho.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, yifashishije konte ye ya Instagram, Kim yasangije amashusho y’urugendo rwe, anashimangira ko yambaye mu buryo bworoheje muri Basilika ya Mutagatifu Petero na Chapel ya Sistine.

Ni amashusho atandukanye, uyu mugore yagiye agaragaza yifotoreza kunyubako z’uru rusengero yaba imbere ndetse n’inyuma yarwo.

Kardashian murusengero

Abantu benshi biganjemo abakristu gatolika bagiye banenga uyu mugore ko atubahirije indangagaciro z’abagenda n’abatemberera ahantu hatagatifu nkaha.

Kuri Kim Kardashian we wabonaga ntacyo bimubwiye kuko yakomeje gusangiza amafoto abamukurikirana abereka ko yishimiye kugera ku butaka butagafu bw’abakristu gatulika.

Uyu mwambaro urabonerana

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO