Kimenyi Yves imbere y’itangazamakuru ati “Ndasaba imbabazi Polisi kuko twarabaruhije kugira ngo badufate. Ndanasaba imbabazi abakunzi banjye, nk ‘umunyezamu w’ikipe y’Igihugu, birampungabanyije ariko ndagerageza kwitekerezaho nongere mbyutse umutwe.”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama Polisi yeretse itangazamakuru umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves n’abandi bantu baherutse kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakorera ibirori mu rugo rwa Kimenyi Yves. Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

Aganira n’itangazamakuru Kimenyi yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo inshuti z’umuryango zamusabye ikaze mu rugo rwe kugira ngo bakorere ibirori umugore we witegura kubyara.

Kimenyi Yves imbere y’itangazamakuru

Yasabye imbabazi ku makosa yakoze n’abakunzi be anatanga ubutumwa ku barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Barabinsabye ndabibemerera, mu rugo twari umunani ariko ubu haracyabura abandi batatu. Byari ibirori byo gutungura umugore wanjye witegura kubyara, ni ibirori byitwa Baby shower. Ndasaba imbabazi Polisi kuko twarabaruhije kugira ngo badufate. Ndanasaba imbabazi abakunzi banjye, nk ‘umunyezamu w’ikipe y’Igihugu hari ukuntu ibi bintu bimpungabanyije ariko ndagerageza kwitekerezaho nongere mbyutse umutwe.”

Ingabire Habibah ni umwe mu bamaze gufatwa nawe yari mu bateguye ibirori byabereye kwa Kimenyi. Yemeye amakosa yo kuba barateguye ibirori bya mushuti wabo utwite kandi bakabitegura mu bihe bitemewe kubera icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko yitabye Polisi yijyanye, agira inama na bagenzi be bakirimo kwihisha kuyishyikiriza bagasobanura ibyo bari barimo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bateraniye mu rugo kwa Kimenyi Yves baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Bamaze kubikora bashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Yakanguriye abakirimo kwihisha inzego z’umutekano ko bagomba kugana Polisi bakisobanura.

Ati”Iyo wishe amabwiriza cyangwa wakoze icyaha nta mpamvu zo kwihishahisha kuko ntaho wakwihisha inzego z’umutekano. Turabagira inama yo kugana Polisi bakisobanura.”

Polisi yeretse itangazamakuru umukinnyi w’umupira w’amaguru, Kimenyi Yves n’abandi bantu baherutse kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakorera ibirori mu rugo rwa Kimenyi Yves.

CP Kabera yakomeje aburira abitiranya ubukwe n’ibindi birori, abibutsa ko ubukwe bwo bwemewe ariko ababukora nabo bakagira amabwiriza bagomba kubahiriza. Yongeye kwibutsa abantu ko ibindi birori bibera mu ngo bitemewe kandi amabwiriza arasobanutse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuba Leta igenda yorohereza bimwe mu bikorwa bigafungura bitavuze ko abantu bagomba kibyitwaza bakarenga ku mabwiriza kuko iyo amabwiriza yubahirijwe neza bituma n’izindi serivisi zifungurwa.

Ati” Korohereza bimwe mu bikorwa si umwanya wo kwica amabwiriza yatanzwe kuko iyo amabwiriza yubahirijwe bituma habaho gukomorera izindi serivisi nazo zigakora.”

Yakomeje agaragaza ko abarenze ku mabwiriza hatitawe igihe yabikoreye azajya akurikiranwa abihanirwe, uwo bizamenyekana ako kanya cyangwa bikamenyekana hashize iminsi azafatwa ahanwe.

Ingabire Habibah ni umwe mu bamaze gufatwa nawe yari mu bateguye ibirori byabereye kwa Kimenyi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO