Kimenyi Yves kuntebe y’abasimbura urwego ariho ruri hasi kuburyo utamubanzamo, Umutoza yahishuye impamvu Kimenyi adakina

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umutoza wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne avuga ko umunyezamu wa mbere w’iyi kipe akaba na kapiteni wayo, Kimenyi Yves nta mvune afite ahubwo ari urwego rwe ruri hasi ari yo mpamvu yatakaje umwanya ubanzamo.

Kimenyi Yves ni we munyezamu wa mbere wa Kiyovu Sports, ni na we wakinnye icyiciro cy’amatsinda ariko abakurikiranye iyi mikino babonye uyu munyezamu yarasozaga umukino asa nucumbagira ndetse benshi bakavuga ko ari imvune yakuye mu ikipe y’igihugu abandi bakemeza ko ari ikibazo cy’umutsi waho ukuguru gutangirira.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne avuga ko umunyezamu wa mbere w’iyi kipe akaba na kapiteni wayo, Kimenyi Yves nta mvune afite ahubwo ari urwego rwe ruri hasi

Kuva Kiyovu Sports yajya mu cyiciro cy’amakipe ahatanira kutamanuka, imikino ibiri imaze gukina uwo yatsinzemo AS Muhanga 2-0, n’uwo yaraye itsinzemo Mukura VS 3-0, harimo umunyezamu usanzwe ari uwa 3, Ishimwe Patrick, Kimenyi Yves yabaga ari ku ntebe y’abasimbura.

Ndayiragije Etienne yavuze ko kuba Kimenyi Yves atarakinnye iyi mikino ntaho bihuriye n’imvune ahubwo Patrick amaze iminsi agaragaza ko ari hejuru.

Ati” kugira ngo ukine bigendana n’ibyo uba wagaragaje mu myitozo. Kimenyi ntabwo ari ikibazo cy’imvune kuko ari imvune ntiyaba ari ku rupapuro rw’umikino, impamvu ari ho ni uko na we ari mu mukino, uriya mwana amaze igihe akora neza, agaragaza ko ari hejuru turavuga ngo tumuhe amahirwe na we, ajyamo umukino wa mbere dutsinda 2-0, uwa kabiri dutsinze 3-0.”

Uyu mutoza yavuze ko we akinisha umukinnyi wamweretse ko ameze neza 100% adakinisha amazina.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO