Search

King James yaririmbiye intebe mu muhango wo gufungura Expo 2016 (amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mubirori byo gufungura ku mugaragaro imurikagurishwa mpuzamahanga (Expo 2016) umuhanzi King James wari watumiwe ngo aze gususurutsa ibi birori yaje kuririmbira intebe abari bazicayemo bisohokeye hanze.

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi mu muziki nka King James abenshi bemezako ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda doreko nawe yegukanye Primus Guma Guma Super Star ya II, ibyamubayeho mu birori byo gufungura expo 2016 ntibisanzwe!

Ibi birori byatangiye bisusurutswa n’itsinda rya Neptune Band maze ubwo King James igihe cye cyo kuririmba cyari kigeze yaje kwisanga aririmbira intebe abari bazicayemo bisohocyeye hanze bajya kwifatira icyo kunywa, abonye ko ntawumwitayeho bose basohotse nawe ahitamo kuva kurubyiniro arasohoka ajya kubaririmbira hanze gusa nabwo wabonaga bamureba nkabatamuzi.

King James waririmbaga muburyo bwa live acurangirwa n’itsinda rya Neptune band, yaririmbye indirimbo zigera kuri ebyiri ahereye kuyitwa Narashize abonye ntawumwitayeho asoreza kuri Nturare utabivuze.

Reba amafoto

_DSC1331uwari uyoboye ibibirori aha ikaze ababyitabiriye 

_DSC1375hari huzuye Abanyacyubahiro batandukanye ndetse n’abaje kumurika ibikorwa byabo

_DSC1324itsinda rya Neptune Band niryo ryatangiye risusurutsa abantu

_DSC1326Neptune Band mundirimbo zitandukanye zagacishijeho bagerageje gushimisha abari muri ibi birori

_DSC0025King James ubwo yari atangiye kuririmba

_DSC0034yabonye hasigayemo intebe gusa nawe ahitamo kujya kubaririmbira hanze

_DSC0036King James yanze kuririmbira intebe asanga abantu hanze

_DSC0041hanze naho wabonaga ntawumwitayeho

_DSC0037

_DSC0039uyumugabo we yari yumiwe

_DSC0038King James ntako atari yagize ngo abashimishe nyamara ntibamwitaho

_DSC0015binyweraga baganira batitaye kuri kubataramira

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

by Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.