Search

KingJames yageneye ubutumwa urubyiruko anasaba Abanyarwanda bose gukomeza gusenyera umugozi umwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Mata 2018, umunsi wanyuma w’Icyumwe cyahariwe kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuhanzi KingJames yageneye ubutumwa urubyiruko rw’u Rwanda anaboneraho umwanya wo gushishikariza Abanyarwanda bose gufashanya no gusenyera ku mugozi umwe mu bikorwa bya buri munsi.

Mubutumwa uyu muhanzi yageneye urubyiruko yakomoje cyane kubyerekeranye n’iki gihe cyo kwibuka avuga ko urubyiruko rugomba kuzirikana ko kwibuka bitagomba kurangirana n’iki cyumweru kimwe ahubwo bimara iminsi 100, kandi bikaba ari ibintu bigomba gukorwa haharanirwa kwiyubaka no guteza igihugu cyabo imbere.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo zuje ubutumwa bwerekeye ku rubyiruko akunze kuririmba, yagaragaje ko Urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kubaka iterambere ry’u Rwanda no kurwanya amacakubiri ayariyoyose ashobora gututumba mu bana b’u Rwanda kuko aribo Rwanda rw’Ejo.

Yagize ati “ Ubutumwa nagenera urubyiruko nuko twagira inyota yo kumenya amateka kuko tuzayasobanurira abana tuzabyara kandi dukore cyane twiyubake duteze imbere igihugu cyacu dukundanandetse tunafashanya,urubyiruko rugomba kwibuka ko kwibuka bitarangirana n’iminsi irindwi ahubwo ko bimara iminsi 100 bityo ni ahacu ho gusobanukirwa amateka.

KingJames nyuma yo kwibutsa urubyiruko inshingano rufite mugukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside, anarukangurira guharanira gukora ibikorwa by’ubutwari no kugirana urukundo, yanaboneyeho umwanya wo kwihanganisha abarokotse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anabasaba kwimakaza umuco w’urukundo no gufashanya kimwe n’uko yabibwiye urubyiruko.

Yagize Ati:” Ubutumwa nageranera abanyarwanda muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ugukomeza kunga ubumwe tukimika urukundo kandi tukarushaho kuguma kuganira no kwibuka amateka bityo bizadufasha cyane mu kwiyubaka kuko iyo uzi aho uva biroroha kumenya aho ujya.”

KingJames yatanze ubu butumwa, mu gihe ubu mu Rwanda hari gusozwa icyumweru cyahariwe kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakaba hagiye gukomeza igikorwa cyo kwibuka mu gihe kingana n’iminsi 100 nk’uko bisanzwe bikorwa.

#kwibuka 24 : Twibuke twiyubaka

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.