Kizito Mihigo yashyinguwe, Nyina yasabye abantu kurangwa n’imbabazi nkuko umuhungu we yabyigishaga(Amafoto)

Umuryango,inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana b’umuhanzi Kizito Mihigo babyukiye mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020.

Ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 nibwo Polisi y’Igihugu yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye yiyahuriye aho yari afungiye kuri Station ya Polisi i Remera.

Ibi byabaye nyuma y’aho kuwa Kane taliki ya13 Gashyantare 2020 Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi.

Kizito w’imyaka 38 yasanzwe muri kasho yari afungiwemo yiyahuye nkuko Polisi yabitangaje mu itangazo yageneye abanyamakuru ahagana saa yine z’amanywa zo kuwa mbere w’iki cyumweru

Nyina wa Kizito

Misa yo guherekeza uyu muhanzi yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera.

Mu gihe cya Missa, nyina wa Kizito Mihigo yahamagariye abantu kurangwa n’imbabazi mu migirire yabo ya buri munsi.Ati “Umwana wanjye yigishaga imbabazi no kubabarirana. Nanjye nta kindi narenzaho.”

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE