Search

Knowless na Clement bakimara kubonako itorero ryabo ribateye umugongo bashatse umu pasiteri wigenga abarambikaho ibiganza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri iki cyumweru taliki ya 7 Kanama 2016 nibwo Ishimwe Clement na Knowless basezeranye ndetse banambikana impeta y’urudashira, aba bombi byari biteganyijweko bazasezerana imbere y’Imana mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi I Nyamirambo aho Clement na Knowless basanzwe basengera, iri torero ntiryigeze ryemera kubasezeranya kuko aba bombi bari bafite imiziro harimo no kuba uyu mukobwa atwite.

1-5

Knowless na Clement mu mihango yo gusezerana imbere y’Imana

Knowless na Clement bakimara kwangirwa gusezeranira mu itorero ryabo biyambaje Pastor Ezra Mpyisi nawe wo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa Karindwi kugirango azabasezeranye mu buryo bw’umwihariko bitabereye murusengero ndetse banamusaba ko ubu bukwe bwabera muri Hoteli, Pasto Ezra Mpyisi icyo giye yabasabye ko bamuzanira urupapuro ruturutse mubuyobozi bw’itorero ariko arabategeraza amaso ahera mu kirere.

Mu kiganiro Ezra Mpyisi yahaye igihe Yagize ati “Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa […] sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”

90

Knowless na Clement bakimara kubonako begejwe inyuma n’itorero bahise bashaka umu pasiteri wigenga kugirango abarambikeho ibiganza.

Aba bageni, basezeranye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru. mu Mujyi wa Nyamata mu busitani buri ku muhanda Nyamata-Kigali ahegeranye na Golden Tulip Hotel , umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine. Bambikaniye impeta mu busitani ahari hateraniye inshuti zabo zibarirwa mu ijana.

Umuhango wo gusezerana wabaye mu buryo butamenyerewe ku bakirisitu basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti. Basezeraniye mu busitani mu gihe itorero risaba ko abashyingiranwa babikorera mu rusengero. Ni umuhango wayobowe na Pasiteri wigenga, wari utandukanye n’isanzwe iba kuko wamaze igihe kitarenze isaha, abatumirwa bari babaze, nta wari wemerewe kwiyongeramo atarahawe ubutumire ndetse n’umu tekano wari ucunzwe cyane kugirango hatagira uwinjira atabifitiye uburenganzira.

Abazwi bagaragaye muri ubu bukwe hari abahanzi bose bo muri Kina Music, Tom Close, Dream Boyz, Christopher na Makanyaga naho mu bandi bantu bazwi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bari muri ubu bukwe harimo Paccy, Senderi, Dany Vumbi, Lil G, Dj Pius, Ben Kayiranga, Bruce Melody,Tonzi, Muyoboke Alex, Dj Bissosso, Dj Mupenzi, David Bayingana.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’Imana nyuma y’icyumweru kimwe bamaze basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 ukabera mu murenge wa Remera, aho ndetse Ku mugoroba w’uwo munsi haje kubaho gusaba no gukwa mu birori byari bibereye ijisho byabereye ku i Rebero.

1-7

Uyu muhango witabiriwe n’inshuti n’imiryango ya bahafi yaba kuruhande rwa Clement na Knowless

2-6

Clement atambuka afashe umugeni we

Lil-G-na-Rutamu-Elie-Joe

Lil G na Rutamu bari mu byamamare byatashe ubu bukwe

dsc_1359

Umutekano wari ucunzwe cyane kugirango hatagira utaba ubwo atatumiwemo

whatsapp_image_2016-08-07_at_5.53.54_pm_1_

Knowless mu ikanzu y’abageni

3-2 13-1 whatsapp_image_2016-08-07_at_6.03.01_pm

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

Comments

comments




One thought on “Knowless na Clement bakimara kubonako itorero ryabo ribateye umugongo bashatse umu pasiteri wigenga abarambikaho ibiganza(Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.