Search

Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Darling’ yakoranye na Ben Pol wo muri Tanzania-Yirebe hano

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Nyuma y’iminsi Butera Knowless yamamaza indirimbo yise ‘Darlong’ yakoranye n’umuhanzi ukomeye mu njyana ya R&B muri Tanzania ariwe Ben Pol, ubu amashusho y’iyi ndirimbo yageze hanze.

Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi Ben Pol wo muri Tanzania.

Mu minsi ishize nibwo Butera Knowless aherekejwe n’umugabo we Clement bagiye mu gihugu cya Tanzania, muri gahunda zitandukanye zari zabajyanyeyo harimo no gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi baho bakomeye.

Uyu muhanzikazi uri mu bakomeye mu Rwanda yafatanyije na Ben Pol ukomeye mu njyana ya R&B muri kiriya gihugu maze bakorana indirimbo y’urukundo bise ‘Darling’.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 nibwo Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, bikaba ari nyuma y’iminsi mike ayishyize hanze mu buryo bw’amajwi (Audio).

Ben Pol wafatanyije na Knowless muri iyi ndirimbo, n’umwe mu bakomeye muri Tanzania benshi bamumenye mu ndirimbo nka ‘Phone’ ndetse n’iyitwa ‘Muziki’ yakoranye na Darassa.

REBA HANO INDIRMBO ‘Darling’ ya Butera Knowless na Ben Pol

 

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *