Search

Kofi Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yasezeweho bwanyuma (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Imbaga y’abaturage bo mugihugu cya Ghana, n’abandi bantu bakomeye baturutse mubice bitandukanye by’isi basezeye bwanyuma kumurambo wa Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 13 Nzeri 2018.

Kofi Annan, yabaye umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko, mu gihugu cy’u Busuwisi.

Kofi Annan yasezeweho bwanyuma

Umurambo we wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye, hari abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Nana Akufo-Addo wa Ghana; George Weah wa Liberia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire; Hage Geingob wa Namibia; Mahamadou Issoufou wa Niger n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Hari kandi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro benshi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu wabereye mu murwa mukuru, Accra, muri Accra Conference Centre. Warimo imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.

Yavugiwe isengesho n’abasenyeri bo mu Itorero ry’Angilikani muri Ghana.

Umugore we, Nane Maria Annan, yavuze ko yishimiraga uburyo yakundaga kugaruka mu gihugu cye, ashimira Ghana yakomotsemo umuntu ukomeye nkawe ku Isi.

Ati “Umurage we uzahoraho binyuze mu muryango yashinze no muri twe twese.”

Mu 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye.

Antonio Guterres, yavuze ko Annan yari umuntu mwiza, “afite ijwi rituje ryashimishaga abantu, bakumva ari nk’indirimbo ariko amagambo yabaga akomeye kandi yuje ubuhanga.”

Yakomeje avuga ko yanavugishaga ukuri abwira ubutegetsi.

Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.

Kofi Annan wayoboye Loni kuva 1997 kugeza mu 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.