Search

KU KIBUGA CY’INDEGE CYA KIGALI I KANOMBE, UMUGORE YAFATANYWE IKIYOBYABWENGE CYA COCAINE GIFITE AGACIRO KA MILLION 85(REBA AMAFOTO)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umunyakenyakazi witwa Lovini Wanjiru Njoroge, yafatanywe ibiro bibiri n’igice by’ikiyobyabwenge cyitwa kokaine, bifite agaciro ka miriyoni mirongo inane n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. of Police (CSP),Celestin Twahirwa,yavuze ko ,Njoroge,w’ imyaka 45,yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , ahagana mu ma saa saba zo ku gicamunsi cyo ku ya 30 Mutarama,.

IMG_8916Uyu mugore yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

CSP Twahirwa yavuze ko, Njoroge, yari yaciye imyenda y’imbere y’amashakoshi atatu , maze adoderamo ibyo biyobyabwenge, byari mu dupaki dutanu.

Yavuze ko Njoroge , afatwa , yavaga mu mujyi wa Sao Paulo,mu gihugu cya Brasil ,yerekeza mu guhugu cya Kenya, anyuze mu mujyi wa Bujumbura,mu Burundi.

CSP Twahirwa yagize ati,“Uburyo yari yabifunze, n’umwo yari yabihishe , bisa neza n’uko abandi nabo baherutse gufatwa bari babihishe.N’uko nyine Polisi y’u Rwanda iba izi amayeri yabo , naho , ntibyakworohera utabifutemo ubunararibonye.”

IMG_8918Uyu mugore ahagaze imbere y’ibyo yafatanywe

Yavuze ko Njoroge yisobanuye avuga ko yahawe ayo mashakoshi n’umuntu witwa Wairimu , mu mujyi wa Sao Paulo,ngo ayajyanire umuvandimwe we (Wairimu) witwa Anna.

CSP Twahirwa yagize ati,”Abacuruza ibiyobabwenge , birimo n’ibi, bagira amayeri menshi , ariko kubera imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ku isi,biratworohera kubafata.Ukurikije ibisobanuro bye, ubona byuzuye kubeshya no kujijisha , ariko iyo mikorere yabo turayizi.”

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari abandi bafite aho bahuriye n’icyi cyaha.

IMG_8875Polisi yerekana ibiyobyabwenge uyu mugore yafatanywe

CSP Twahirwa yavuze ko, aramutse ahaniwe mu Rwanda, Njoroge yahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka itandatu kugeza ku myaka icumi n’ihazabu kuva kuri miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miriyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda,nk’uko igika cya gatatu cy’ ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kivuga.

Abajijwe n’itangazamakuru, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda,ku Kacyiru,icyari kimujyanye muri Brazil no mu Burundi,Njoroge ,yagaragaje kwivuguruza mu magambo, aho yabanje kuvuga ko, yari yagiye muri ibi bihugu kwivuza , ariko nyuma avuga ko atibuka ibitaro yari agiye kwivurizamo ndetse n’abaganga bagombaga kumuvura.

IMG_8879Ibi ni bimwe mubipfunyika bya Cocaine uyu mugore yafatanywe

IMG_8891

IMG_8866muri ibi bikapu bishyashya by’abagore niho yari yabitse izi cocaine

IMG_8872

Kanda Hano ukomeze udukurikire kuri facebook kanda hano, kuri twitter kanda hano, kuri youtube kanda hano, bizasanjya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse.

Amafoto : Umuseke

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.