Ku munsi Dj Miller yapfiriyeho, umugore we akomeje gushengurwa n’agahinda k’umukunzi we wapfuye nta mwaka bamaranye aribwo bakibyara umwana wa mbere(Amafoto)

Umugore wa Dj Miller akomeje gushengurwa n’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mugabo wapfuye ntamwaka bamaranye babana.

Ku gicamunsi cyo kuwa 05 Mata 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana, uyu munsi kuya 05 Mata 2021 umwaka uruzuye.

Umugore wa Dj Miller akomeje gushengurwa n’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu mugabo wapfuye ntamwaka bamaranye babana.

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo inkuru mbi yakwirakwiye ko DJ Miller yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal azize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko.

Gupfa kubyemera ako kanya ntabwo byari byoroshye, kuko nta minsi myinshi yari iciyeho akoze igitaramo cyo gususurutsa abantu akoresheje urubuga rwa Instagram.

Yari umusore w’imbaraga, wagaragazaga icyizere cyo gutera imbere mu kazi ke k’umuziki, umubyeyi wari ukeneye kwita ku mwana we wari ufite amezi atanu n’umugore we bari bataramarana n’umwaka bakoze ubukwe. Kwiyumvisha ko atagihumeka byari birenze ubwenge bwa muntu.

DJ Miller yitabye Imana mu bihe bigoye kuko u Rwanda rwose rwari ruri muri gahunda yo Guma Mu Rugo ku buryo umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’inshuti n’abakunzi yari afite.

Mu buhamya Nigihozo Hope yatanze mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma ku wa 08 Mata 2020, yavuze ko urupfu rwa DJ Miller rwabatunguye kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo gikomeye yari afite ku buryo yava mu buzima.

Ati “ Bwatubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibind batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo

Ku gicamunsi cyo kuwa 05 Mata 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ivuga ko Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana

Yavuze ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe DJ Miller yabanje guca amarenga y’uko agiye kuva kuri iyi si ariko ntibigera babimenya kuko babonaga ari koroherwa.

Ati “ Ndabyibuka mu ijoro yari ari gusezera abantu n’uko tutabimenye yari ari guhamagara abantu benshi inshuti babonanye bwa nyuma ni munywanyi we DJ Toxxky na Tigana.”

Nigihozo Hope yavuze ko mu bihe bya nyuma bya DJ Miller yagize ububare bukomeye kuko yashakaga guhumeka no kuvuga ariko bikanga.

Ati “ Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka , yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.”

DJ Miller yasize umurage.

Mbere y’uko yitaba Imana yari afite gahunda yo gushyira hanze alubumu ye ya mbere yitiriye umukobwa we Shani. Zimwe mu ndirimbo ziriho yari yarazirangije izindi zikiri gutunganywa.

Iyi alubumu iriho indirimbo 11 yakoranye n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

Inshuti ze n’umuryango we banze ko uyu mushinga wazimira bategura igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya DJ Miller kiba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu muziki wo mu Rwanda, aherutse guhabwa igihembo cya Tribute Award muri The Choice Awards 2020.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere hateganyijwe igitaramo cyo kwibuka DJ Miller kiza guca kuri Instagram aho bagenzi be bakoranaga muri Dream Team DJ baza kuba bacuranga.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE