Search

Ku myaka 12 amaze kwamamara isi yose, niwe kiremwa muntu ugaragara muri filime ikunzwe cyane “The Jungle Book”

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

The Jungle Book ni imwe muri filime zikunzwe cyane muri 2016, yagiye hanze taliki 15 Mata 2016 ni imwe muri filime zavuzweho cyane zigisohoka, yaje ku mwanya wa gatatu muri filme zacurujwe cyane muri 2016 maze yinjiza asaga millioni $955 mu madorali mugihe gukorwa yatwaye asaga million $175 .

THE JUNGLE BOOK

Uyu mwana niwe kiremwa muntu kigaragagara muri filime The Jungle Book

Ni filime igaragaramo umwana witwa Neel Sethi nk’umukinnyi w’imena ari nawe kiremwamuntu rukumbi uri muri iyi film. Ni film ikinirwa mu ishyamba aho uyu mwana aba yibanira n’inyamanswa z’amoko yose, zimwe zimuhiga izindi zimurinda ndetse akura arerwa n’inyamaswa.

Uyu mwana kuri ubu umaze kugira imyaka 12 gusa afite ababyeyi bombi bakomoka mu Buhinde ariko batuye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York. Uyu mwana wagaragaje ubuhanga bukomeye muri iyi film Jungle Book yatoranijwe bamaze kugerageza abandi bana 1999, we yabaye uwa 2000 aba ari nawe utsindira gukina iyi film.

Iyi film yagombaga kugaragaramo umwana uri hagati y’imyaka 10 na 12 kandi w’umuhanga cyane mu kugaragaza amarangamutima, nko kugira ubwoba cyane ndetse no kuba inshuti n’inyamanswa, uyu mwana ubwo yatoranywaga mu bandi niwe wagaragaje ibyasabwaga byose maze ahabwa amahirwe yo gukina muri iyi filime ari nabyo byahise bimugira icyamamare kugeza uyu munsi..

 Neel Sethi amaze kuba icyamamare kubera gukina muri iyi filime

Neel Sethi amaze kuba icyamamare kubera gukina muri iyi filime

Uburyo uyu mwana yinjiye mu irushanwa n’icyamuhesheje amahirwe yo gukina muri iyi filime.

Neel Sethi Aya marushanwa yayitabiriye abifashijwemo n’umwarimu we wabanje kumwumvisha ko yabishobora nuko Neel ababyeyi be nabo bamutera akanyabugabo ajya kwitabira irushanwa nk’abandi. Icya mbere cyamuhesheje gutsindira uyu mwanya ni uburyo azi imyitozo ngororamubiri, bimufasha kugaragara muri iyi film asimbuka mu biti. Ikindi ngo Neel yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kugerageza kugira amarangamurima igihe yakinanaga n’ibipupe bigaragara nk’inyamanswa muri iyi film. ubushobozi afite bwo gutekereza ibintu nk’aho biri kuba bwatangaje abari bari kumusuzuma bituma bamutoranya gukina iyi film agaragaramo ari we kiremwa muntu gusa. Yagiye muri aya marushanwa afite imyaka 10 gusa kandi yari aherekejwe na nyina.

Neel Sethi Ruben V. Nepales avuga ko ashimishwa no kubona abantu bavuga ko yakinnye neza muri Jungle Book, ariko ngo ntacyo byahinduye ku buryo abanye na mushiki we ufite imyaka 18. Ngo uyu mushiki we aracyamukubita nk’umwana muto nk’uko bisanzwe! Uyu mwana kandi avuga ko yishimira gutumirwa mu biganiro bikomeye bamubaza kuri iyi filime.

Abumvikana mu majwi y’inyamaswa barimo abakinnyi ba filime basanzwe bazwi nka Lupita Nyong’o, Idris Elba, Scarlett Johansson, Bill Murray, Ben Kingsley na Chistopher Walken.

neel-sethi-jungle-book

Iyi filime nubwo igaragarako yose yakiniwe mu ishyamba ndetse riba ryuzuyemo inyamaswa nyinshi, uyu mwana uyikina ntashyamba yigeze akandagiramo ndetse ntaninyamaswa y’inkazi yigeze ahura nayo nkuko babitwereka ahubwo yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga(montage) ariko ibi bikaba byarakozwe n’abantu babahanga mugutunganya filime kuko abayireba bose babonako uyu mwana yiberaga mu ishyambwa ndetse abana n’inyamaswa.
Reba agace gato ka Filime jungle Book nuburyo uyu mwana akinamo

Reba agace gato ku ikorwa ry’iyi filime

Kanda hano udukurikire kurubuga rwacu rwa youtube, urasangaho ibiganiro n’amashusho y’indirimbo bishya twaguhitiyemo, ntiwibagirwe gukana ahanditse”Subscribe” Kanda hano ujye udukurikira kuri facebook yacu, ntiwibagirwe gukora Like

NIYOMUKIZA Hassan

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *